Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryashojwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa Kane mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, harabera igikorwa cyo gusoza Icyiciro cya 14 cy’Itorero Indangamirwa. Mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, niho hagiye gusozwa Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryitabiriwe n’Urubyiruko rugera kuri 494, rwiganjemo urwize mu mahanga n’urwize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda. Iri torero rigizwe…

Read More

MIFOTRA yatangije ku mugaragaro imbuga zizajya zihuza abakozi n’abakoresha

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangije ku mugaragaro imbuga zizajya zihuza abakozi n’abakoresha no gufasha urubyiruko rutararenza imyaka ibiri rurangije kwiga kwimenyereza umurimo. MIFOTRA igaragaza ko binyuze muri izi mbuga, mu myaka itanu ishize yafashije abagera ku bihumbi 16 kwimenyereza umurimo, muri bo 59% babonye akazi. Bamwe muri urubyiruko bavuga ko uyu ari umwanya mwiza…

Read More

Sudan : Icyorezo cya kolera cyimaze guhitana abarenga 350

Mu byumweru bibiri bishize Abantu barenga 350 basanzwe bitabye imana kubera ubwandu bw’icyorezo cya kolera mu gihugu cya Sudani . Kuri ubu hari inzitizi zo kugeza ubutabazi ku banduye iyi ndwara mu gihe hakomeje kubaho ’intambara y’abaturage mu gihugu byatumye abahanga bavuga ko abantu benshi barenze abi bishoboka kuba baranduye. Minisitiri w’ubuzima Haitham Mohamed Ibrahim…

Read More

Munyangaju Aurore Mimosa amaze gukora ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye Nyirishema Richard

Kuri uyu wa Kabiri ku Cyicaro cya Minisiteri ya Siporo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri ucyuye igihe Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’uwamusimbuye Nyirishema Richard. Richard NYIRISHEMA akaba yahawe dossier zose na Aurore Mimosa asimbuye, kugirango akomereza aho yari ageze .Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa yagizwe Minisitiri mushya wa Siporo…

Read More

umujyi wa Kigali watangiye kugenzura niba ahantu hahurira abantu benshi hari ubukarabiro

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye kugenzura ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nyubako z’abikorera n’iza Leta, ku masoko, ahategerwa imodoka no mu nsengero hashyizweho ubukarabiro rusange. Ni icyemezo cyashyizweho mu kwimakaza isuku cyane cyane iy’ibiganza mu kwirinda no kugabanya indwara zirimo n’iy’Ubushita bw’Inkende yugarije Isi Kugeza ubu ,abantu bane ni bo bamaze kugaragarwaho virusi…

Read More

 Polisi yakomeje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwahawe izina rya ‘Gerayo Amahoro’, mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda. Muri ubu bukangurambaga bwabereye hirya no hino mu gihugu, hatanzwe ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, buri wese akawukoresha neza yirinda amakosa yateza impanuka kandi…

Read More

Congo _ Kinshasa igiye kuba iyambere muri Afurika mu kwakira urukingo rw’indwara y’ubushita bw’inkende

Minisitiri w’ubuzima wa DR Congo yatangaje ko biteze kwakira inkingo mu cyumweru gitaha ndetse ko imibare y’abantu bamaze kwandura ubushita bw’inkende muri iki gihugu igeze ku 16,700 naho abo yishe bakaba barenga 570 kuva uyu mwaka watangira. Minisitiri w’ubuzima witwa Roger Kamba mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere i Kinshasa yagize ati : “Tugiye gukingira abantu…

Read More

Abagera kuri miliyoni 68 bahuye n’amapfa muri Afurika yepfo

Abantu babarirwa muri za miriyoni bo muri Afurika y’Epfo bahuye n’ingaruka zatewe n’amapfa yatewe na El Nino ndetse umuryango w’akarere uratangaza ko hagabanuka umusaruro w’ibihingwa n’amatungo bigatuma habaho ibura ry’ibiribwa mu bihugu byinshi. Ku wa gatandatu, Elias Magosi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC), yatangaje ko 17% by’abatuye ako karere abaturage bagera kuri miliyoni…

Read More

Ubusuwisi bwemereye igihembo gikomeye uwo ari wese wafasha iki gihugu gukura ibisasu mu biyaga byaho

igihugu cy’ubusuwisi cyashyizeho igihembo cy’amafaranga ku muntu wafasha gukura ibisasu mu biyaga ,urwego rwa gisirikare rw’Ubusuwisi rurimo gutanga amafaranga angana na miliyoni 77 mu mafaranga y’u Rwanda nk’igihembo ku muntu watanga igitekerezo cyiza cy’uburyo ibyo bisasu byakurwamo. Ibitekerezo bitatu bya mbere byiza by’uburyo bw’igisubizo gitekanye kandi kitangiza ibidukikije cyo gukuramo ibyo bisasu, bizasaranganya icyo gihembo…

Read More

abarwayi bane nibo bamaze gusangwamo indwara y’ubushita bw’inkende

Mu itangazo Minisiteri y’ubuzima yasohoye ku mugoroba wo ku wa gatanu, ivuga ko abantu bane ari bo bamaze kugaragarwaho ikiza cy’ubushita bw’inkende kandi bose bari baherutse kugirira ingendo hanze y’u Rwanda. Mu mpera y’ukwezi gushize ni bwo u Rwanda rwatangaje abantu babiri ba mbere bagaragaweho ubushita bw’inkende, umugabo n’umugore bari bavuye muri Repubulika ya Demokarasi…

Read More