MIFOTRA yatangije ku mugaragaro imbuga zizajya zihuza abakozi n’abakoresha
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangije ku mugaragaro imbuga zizajya zihuza abakozi n’abakoresha no gufasha urubyiruko rutararenza imyaka ibiri rurangije kwiga kwimenyereza umurimo.
MIFOTRA igaragaza ko binyuze muri izi mbuga, mu myaka itanu ishize yafashije abagera ku bihumbi 16 kwimenyereza umurimo, muri bo 59% babonye akazi.
Bamwe muri urubyiruko bavuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri bo wo kubona akazi no kumenya ahari amahirwe y’akazi. Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bavuga ko guhurira hamwe n’urubyiruko rwize amasomo atandukanye bibafasha kubona abakozi batiriwe batanga amatangazo y’akazi kandi bikabatwara amafaranga.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ku nshuro ya 4 hatangijwe gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi ngo bimaze gutanga umusaruro no kunganira gahunda ya leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 000 buri mwaka.
Inshuro nyinshi usanga abarangije amashuri yaba ayisumbuye na kaminuza mu Rwanda bavuga ko babuze akazi, ibi bakabivuga kuko nta hantu bakunze kumva hakenewe umukozi wakora ibyo bize mu bigo bya Leta cyangwa iby’abigenga.
Igikwiye kumvikana neza ni uko imirimo idatangwa gusa, ahubwo iranahangwa ku buryo mu gihe gito wowe wavugaga ko wabuze akazi ushobora kuba uri kugatanga.