Abagera kuri miliyoni 68 bahuye n’amapfa muri Afurika yepfo
Abantu babarirwa muri za miriyoni bo muri Afurika y’Epfo bahuye n’ingaruka zatewe n’amapfa yatewe na El Nino ndetse umuryango w’akarere uratangaza ko hagabanuka umusaruro w’ibihingwa n’amatungo bigatuma habaho ibura ry’ibiribwa mu bihugu byinshi.
Ku wa gatandatu, Elias Magosi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC), yatangaje ko 17% by’abatuye ako karere abaturage bagera kuri miliyoni 68 bakeneye ubufasha.
Magosi yagize ati: “Igihe cy’imvura cyo muri 2024 cyabaye ingorabahizi mu bice byinshi by’akarere bigira ingaruka mbi ku kibazo cya El Nino cyaranzwe n’imvura itinze.”
Aya magambo ye abaye mu gihe abakuru b’ibihugu SADC y’ibihugu 16 bahuriye mu murwa mukuru wa Zimbabwe , Harare kugira ngo baganire ku bibazo byo mu karere, birimo kwihaza mu biribwa.Zimbabwe, Malawi na Zambiya biri mu bihugu byo muri Afurika y’Epfo byibasiwe cyane n’imirire mibi iterwa n’amapfa, yatangiye mu ntangiriro za 2024.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje mu mpera z’ukwezi gushize ko ubushyuhe bukabije bwatewe n’ikibazo cy’ikirere bugenda burushaho gutera ihungabana ry’ubukungu, kwagura ubusumbane, guhungabanya intego z’iterambere rirambye, no kwica abantu.
Impuguke zatanze impuruza z’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigenda ziyongera, imiterere y’ikirere igenda ikomera cyane n’amapfa, inkubi y’umuyaga ukabije, imyuzure n’umuriro byibasiye igice kinini cy’isi.