Sudan : Icyorezo cya kolera cyimaze guhitana abarenga 350
Mu byumweru bibiri bishize Abantu barenga 350 basanzwe bitabye imana kubera ubwandu bw’icyorezo cya kolera mu gihugu cya Sudani .
Kuri ubu hari inzitizi zo kugeza ubutabazi ku banduye iyi ndwara mu gihe hakomeje kubaho ’intambara y’abaturage mu gihugu byatumye abahanga bavuga ko abantu benshi barenze abi bishoboka kuba baranduye.
Minisitiri w’ubuzima Haitham Mohamed Ibrahim yavuze ko byibuze abantu 22 bapfuye bazize iyi ndwara kandi batangaza ko icyorezo cya kolera cyatangiye kwiyongera nyuma y’ibyumweru byinshi by’imvura nyinshi, yanduje amazi yo kunywa.
Icyorezo cya kolera cyadutse muri Sudani, mu gihe imirwano hagati y’ingabo zita ku bantu (RSF), umutwe w’abaparakomando, imaze gukwirakwira mu gihugu hose kuva muri Mata 2023.
Cholera ntabwo ari shyashya muri Sudani. kuko Muri 2017, iki cyorezo cyasize gihitanye byibuze abantu 700 mu bagera ku 22,000 bari bacyanduye mu gihe kitarenze amezi abiri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryanditse ko hapfuye abantu 78 bazize kolera hagati y’intangiriro z’uyu mwaka kugeza tariki 28 Nyakanga muri muri iki gihugu cya Sudani, mu gihe abantu bagera ku 2400 banduye mu gihugu hose muri rusange.
Minisiteri y’ubuzima ya Sudani amakuru iheruka gushyira hanze kuri iki cyorezo byari mu byumweru bibiri bishize, ubwo yatangazaga ko abantu 17 bapfuye bazize iyo ndwara naho 268 bakaba baravujwe bagakira muri Kassala, El Gezira na Khartoum.
Muri Kamena, Sudani yibasiwe n’ibihe by’imvura nyinshi cyane yanateye, imyuzure ihitana abantu benshi. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM) rivuga ko abantu barenga 20,000 bavanywe mu byabo n’umwuzure .
Intambara yo muri Sudani yangije kandi isenya byinshi mu bikorwa remezo by’abasivili bo muri icyo gihugu, birimo imirimo yo gutunganya imyanda no gutunganya amazi, bituma ahantu henshi harimo n’umurwa mukuru, Khartoum harangwa n’isuku nke.
Ibitaro byinshi nubuvuzi byahatiwe gufunga imiryango kuko bifite ibikoresho bike cyangwa bidafite ibikoresho.
Nubwo umubare rusange w’abahitanwa n’amakimbirane ukomeje kutamenyekana, bamwe bavuga ko kugeza ubu nk’uko intumwa ya Amerika muri Sudani Tom Perriello ibivuga, kugeza ubu abantu bagera ku 150,000 bamaze kwitaba imana.