Congo _ Kinshasa igiye kuba iyambere muri Afurika mu kwakira urukingo rw’indwara y’ubushita bw’inkende
Minisitiri w’ubuzima wa DR Congo yatangaje ko biteze kwakira inkingo mu cyumweru gitaha ndetse ko imibare y’abantu bamaze kwandura ubushita bw’inkende muri iki gihugu igeze ku 16,700 naho abo yishe bakaba barenga 570 kuva uyu mwaka watangira.
Minisitiri w’ubuzima witwa Roger Kamba mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere i Kinshasa yagize ati : “Tugiye gukingira abantu kandi umuntu wakingiwe bimurinda iyi ndwara,Nizeye ko mu cyumweru gitaha tuzabona inkingo zihageze…Twebwe twiteguye guhita dukingira, dutegereje gusa ko zihagera”
“Mpox ni indwara tuzi neza hano mu gihugu cyacu, iri hano kuva muri za 1970, yabonetse bwa mbere mu 1958 mu nkende. Umuntu yayandujwe n’inyamaswa, ahanini inkende, yabonetse ku muntu mu ntangiriro z’imyaka ya 1970.
“Mbere abantu babiri 2/3 bayanduzwaga n’inyamaswa naho 1/3 bikaba umuntu uyanduje uwundi, ibyo ni byo byabagaho cyane mbere, byabonekaga cyane cyane mu majyaruguru mu ntara nka Equateu, gusa kuri ubu turi ku bantu 3,4% bashobora kwicwa n’iyi ndwara.
“ubunararibonye mu guhangana n’iyi ndwara”, cyane ko ari cyo gihugu cya mbere yabonetsemo mu bantu mu myaka igera kuri 50 ishize ndetse Ubu si indwara ya Congo gusa, imaze kugera ahandi henshi, mu bihugu bigera kuri 17 bya Afurika, n’ahandi.”
Uretse DR Congo ifatwa nk’izingiro ry’iyi ndwara ubu, hanze y’icyo gihugu imibare yerekana ko u Burundi buri mu hibasiwe cyane aho leta yatangaje ko kugeza ku mpera y’icyumweru gishize abanduye ari 153, bari mu duce dutandukanye tw’igihugu.Mu karere, iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, Uganda na Kenya.
Hanze ya Afurika, ubu bushita bw’inkende bumaze kuboneka mu bihugu birimo Sweden/Suède, Pakistan (y’ubwoko bwa Clade 2) na Philippines.
Kamba yanavuze ko iki gihugu gikeneye hafi doze miliyoni 3,5 ariko bakazabona doze 215,000, [izo] nta nubwo ari kimwe cy’icumi kizikenewe,Hari inkingo ebyiri zizwi za mpox, ni inkingo zageragejwe ariko ntabwo ziragera muri DR Congo cyangwa ahandi mu karere aho iyi ndwara ubu ari ikiza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox, yamaze kugera mu Rwanda.Indwara y’ubushita bw’inkende ni indwara iterwa na virus (MPOX). Iyi ndwara yagiye igaragara hirya no hino ku isi kuva mu mwaka 2022. N’ubwo bwose Mpox yandura, kuyirinda birashoboka cyane.
Umuntu wese ashobora kwandura Mpox, Binyuze kugukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi by’uyirwaye. Ibi bishobora kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (ikingiye cyagwase idakingiye), gusuhuzanya cyangwa se gusomana.
Uwanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 19 nyuma yo kuyandura.
Ibimenyetso byayo
- Kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima. Ibi biheri kandi binatera kubabuka k’umubiri cyane cyane ku myanya ndagagitsina, mu maso, mu mugongo, kukiganza no kubirenge.
- Kugira umuriro mwinshi urengeje 38.5℃.
- Kubyimba mu nsina z’amatwi.
- Kubabara umutwe bikabije.
- Kubabara umugongo.
- Kubabara imikaya.
- Kugira inturugunyu cyangwa amasazi
Ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima mu Rwanda kirashisikariza abanyanyarwanda kwirinda iyi ndwara. Arikose se wayirinda ute?
Uko yirindwa:
- Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.
- Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina no gusomana n’umuntu wagaragaje ibimenyetso.
- Gukaraba intoki neza ukoresheje amazi n’isabune.
Mu gihe ugaragaje ibimenyetso, ihutire kujya kwa muganga.