Watch Loading...
BasketballCyclingFootballHomeOthersVolleyball

Munyangaju Aurore Mimosa amaze gukora ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye Nyirishema Richard

Kuri uyu wa Kabiri ku Cyicaro cya Minisiteri ya Siporo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri ucyuye igihe Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’uwamusimbuye Nyirishema Richard.

Richard NYIRISHEMA akaba yahawe dossier zose na Aurore Mimosa asimbuye, kugirango akomereza aho yari ageze .Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa yagizwe Minisitiri mushya wa Siporo na nyakubahwa perezida wa Repubulika mu minsi ubwo yatangazaga guverinoma nshya.

Izi mpinduka zatangarijwe mu itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryashyizeho abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye.Zimwe mu mpinduka zabaye ni muri Minisiteri ya Siporo aho Munyangaju Aurore Mimosa wari Minisitiri wari waragiyeho muri 2019 yavuyeho.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016. Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri mbere FERWABA y’uko azamurwa mu ntera.

Nyirishema yakinnye mu ikipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no mu ikipe y’igihugu ya Basketball muri za 2000.Nyirishema yize muri KIST mu 1998-2003 ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, Umuryango udaharanira inyungu w’abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n’ingufu ku baturage.

Nyirishema agizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y’Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.Iyo uvuze Nyirishema ni nk’aho uba uvuze Basketball, gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for peace. Ni umugabo uvuga make, ababa hafi ya FERWABA bemeza ko yari ubwonko bw’iri shyirahamwe cyane cyane mu mishinga n’imiyoborere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *