Watch Loading...
HomeOthers

Ubusuwisi bwemereye igihembo gikomeye uwo ari wese wafasha iki gihugu gukura ibisasu mu biyaga byaho

igihugu cy’ubusuwisi cyashyizeho igihembo cy’amafaranga ku muntu wafasha gukura ibisasu mu biyaga ,urwego rwa gisirikare rw’Ubusuwisi rurimo gutanga amafaranga angana na miliyoni 77 mu mafaranga y’u Rwanda nk’igihembo ku muntu watanga igitekerezo cyiza cy’uburyo ibyo bisasu byakurwamo.

Ibitekerezo bitatu bya mbere byiza by’uburyo bw’igisubizo gitekanye kandi kitangiza ibidukikije cyo gukuramo ibyo bisasu, bizasaranganya icyo gihembo – ariko igikorwa cyo kubikuramo mu mutekano cyitezwe kuzatwara za miliyari.

Kuba hari ibisasu byinshi cyane byajugunywe mu biyaga byo mu Busuwisi ,ikiyaga cya Brienz ni ikindi na cyo cyajugunywemo ibisasu – bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bizwi, nubwo abantu babajije iby’umutekano mu gihe cya vuba aha gishize.

Mu gihe cy’imyaka, igisirikare cy’Ubusuwisi cyakoresheje ibiyaga nk’ahantu ho kujugunya ibisasu bishaje, cyizeye ko bishobora kuhashangukira mu mutekano.

Mu kiyaga cya Lucerne honyine, bigereranywa ko hari toni 3,300 z’ibisasu, na toni 4,500 z’ibisasu mu mazi y’ikiyaga cya Neuchâtel, igisirikare cy’Ubusuwisi kirwanira mu kirere cyakoresheje mu myitozo yo gutera ibisasu kugeza mu mwaka wa 2021.

Bimwe muri ibyo bisasu biri mu ntera iri hagati ya metero 150 na metero 220 mu bujyakuzimu, ariko ibindi byo mu kiyaga cya Neuchâtel byo biri muri metero esheshatu cyangwa zirindwi munsi y’amazi.

Leta y’Ubusuwisi yemeye ko ibintu birimo nko kuba hatagaragara neza, ibyuma bifite imbaraga za rukuruzi hamwe n’uburemere bw’ibisasu “ni imbogamizi zikomeye ku gukuramo ibisasu mu buryo bwiza ku bidukikije”.

Isuzuma ry’uburyo bushobora kwifashishwa mu kubikuramo ryo mu mwaka wa 2005, ryagaragaje ko ibisubizo byose byifujwe byo gukuramo ibisasu biteje ibyago bikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima rworoheje rwo mu biyaga.

Si ubwa mbere igisirikare cy’Ubusuwisi kigaragaye nk’igifite uburangare ukuntu, ku bijyanye n’intwaro zacyo.

Icyaro cya Mitholz kiri mu misozi miremire cyabayemo iturika rikomeye cyane ry’ibisasu mu mwaka wa 1947, ubwo toni 3,000 z’ibisasu, igisirikare cyari cyarahunitse mu musozi muremure uteganye n’icyo cyaro, zaturikaga.

Abantu icyenda barishwe, n’icyaro kirasenyuka. Uko guturika kwanumviswe kugeza mu ntera ya kilometero 160 mu mujyi wa Zurich.

Igikorwa cyo gukura ibisasu mu biyaga by’Ubusuwisi cyitezwe kumara igihe kandi kikagorana. Ariko mbere na mbere, hacyenewe ko umuntu atanga igitekerezo cya gahunda ishoboka y’uburyo bwo kubikuramo.

Mu gihe bamwe binubira ko igisirikare cyagakwiye kuba cyarabanje kubitekerezaho mbere yo kujugunya ibisasu mu biyaga, mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo inama abahanga mu bumenyi bw’imiterere y’isi bagiraga igisirikare ni uko iyo mikorere yari itekanye.

Ubu ibisubizo ni byo birimo gushakishwa. Nyuma y’ubwo busabe bw’urwego rwa gisirikare rw’Ubusuwisi, abaturage bashobora gutanga ibitekerezo byabo kugeza muri Gashyantare (2) umwaka utaha, ubwo bizasuzumwa n’akanama k’inzobere nta mazina ariho (agaragara) y’ababitanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *