HomeOthers

umujyi wa Kigali watangiye kugenzura niba ahantu hahurira abantu benshi hari ubukarabiro

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye kugenzura ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nyubako z’abikorera n’iza Leta, ku masoko, ahategerwa imodoka no mu nsengero hashyizweho ubukarabiro rusange.

Ni icyemezo cyashyizweho mu kwimakaza isuku cyane cyane iy’ibiganza mu kwirinda no kugabanya indwara zirimo n’iy’Ubushita bw’Inkende yugarije Isi

Kugeza ubu ,abantu bane ni bo bamaze kugaragarwaho virusi y’Ubushita bw’Inkende mu Rwanda kandi bose bakaba baraherukaga kugirira ingendo hanze y’Igihugu.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi bikomeje kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi avuzwe akire bityo hirindwe ugukwirakwira kw’iyi ndwara mu bantu benshi.Minisiteri y’Ubuzima, ifatanyije n’lkigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa, ikomeje ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Ibyago byo kwandura Monkeypox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.

Mu gihugu cy’abaturanyi aho iyi ndwara imaze iminsi igaragaye, imaze guhitana ubuzima bw’abantu umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *