Watch Loading...
HomeOthers

 Polisi yakomeje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwahawe izina rya ‘Gerayo Amahoro’, mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye hirya no hino mu gihugu, hatanzwe ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, buri wese akawukoresha neza yirinda amakosa yateza impanuka kandi akitwararika cyane cyane mu gihe ageze ahari mirongo yera ishushanyije aho abanyamaguru bambukira izwi nka ‘Zebra Crossing’ kugira ngo hakumirwe impanuka zihabera.

Ubu bukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza buri wese kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo, hagamijwe kwirinda icyateza impanuka cyose, bigirwa umuco bikaba mu ndangagaciro z’abakoresha umuhanda


Abari bakurikiye ubu bukangurambaga batanze ibitekerezo murwego rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, hatagize ubangamira undi mugihe bari murugendo. Aho batanze urugero ku bindi bihugu imodoka igize ikibazo umushoferi yambara akagarurarumuri buri wese akabona ko ikinyabiziga cye cyagize ikibazo.



Ubukangurambaga bwa gerayo amahoro buri gukorwa na Polisi ishami ryo mumuhanda, murwego rwo kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kwitwararika hirindwa impanuka zitandukanye zitwara ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *