abarwayi bane nibo bamaze gusangwamo indwara y’ubushita bw’inkende
Mu itangazo Minisiteri y’ubuzima yasohoye ku mugoroba wo ku wa gatanu, ivuga ko abantu bane ari bo bamaze kugaragarwaho ikiza cy’ubushita bw’inkende kandi bose bari baherutse kugirira ingendo hanze y’u Rwanda.
Mu mpera y’ukwezi gushize ni bwo u Rwanda rwatangaje abantu babiri ba mbere bagaragaweho ubushita bw’inkende, umugabo n’umugore bari bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa gatanu, ivuga ko bose bari baherutse kugirira ingendo hanze y’u Rwanda.
Yanavuze kandi ko babiri muri bo bavuwe bagakira, bagasezererwa mu bitaro. Babiri basigaye barimo kwitabwaho n’abaganga “kandi hari icyizere cy’uko bazakira vuba kuko batarembye”.
Mu gukumira ikwirakwira mu gihugu ry’ubu bushita bw’inkende, minisiteri y’ubuzima ivuga ko irimo gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima n’izindi nzego mu gukurikirana abahuye n’abo barwayi “kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi”.
Muri iki cyumweru, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko iki kiza cy’ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ubwandu bw’ubushita bw’inkende, arimo:
- gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe (hand sanitisers);
- kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara nko gusesa ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z’amatwi, no kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agize kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bimenyetso.
Ubushita bw’inkende bumaze kugera mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwabwo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.
Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.
Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba iyi ndwara ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika “birahangayikishije cyane”.