Ntago byumvikana kohereza abaganga benshi kwiga hanze y’igihugu ariko nubundi abarwayi bagakomeza kujya kwivuriza hanze : Perezida Kagame
Nyakubahwa Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iki ni igikorwa kandi cyitabiriwe na Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Ibikorwa muri Susan Thompson Buffet Foundation, Prof Senait Fisseha, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwubatsi Shelter Group Africa, Amine Tannouri n’abandi banyacyubahiro. Mu ijambo rya Perezida…