Uburusiya bwaburijemo ibitero byo mu kirere by’indege zitagira abapilote za Amerika
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/us_air_force_b-52h-1.avif)
Uburusiya buratangaza ko indege z’intambara zabwo zabujije indege ebyiri z’ibisasu za Leta zunze ubumwe z’Amerika kwambuka umupaka wabwo hejuru y’inyanja ya Barents muri Arctique.
kuri iki cyumweru, nibwo abarwanyi b’Uburusiya bagaragaje ko indege z’intambara z’Amerika zirwanira mu kirere zo mu bwoko bwa B-52H zashakaga kwinjira mu burusiya, nk’uko Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga Telegram ku cyumweru.Iyi Minisiteri yanavuze ko ingabo z’Uburusiya zabonye indege z’intambara za MiG-29 na MiG-31, z’Amerika zifite ibisasu bya B -52.
Yongeraho ko Igihe indege z’intambara z’Uburusiya zazegeraga, izi ndege zari zifite ibisasu by’abanyamerika zahise zihindura inzira zacagamo zisa nkaho ziva ku mupaka wa Leta y’Uburusiya nubwo Pentagon ntacyo yahise isubiza ibyo Uburusiya buvuga.
Uburusiya bwatangaje amakuru nk’aya mbere yavugaga ko indege zabwo zahuye n’indege za gisirikare zari ziturutse mu bihugu bya NATO ziguruka hafi y’umupaka wabwo mu gihe hari amakimbirane akomeye ku ntambara yo muri Ukraine.
Amerika ihora ikora ingendo z’indege zitagira abapilote hejuru y’inyanja yumukara, icunga ko ibikorwa bibera mu kirere bidafite aho bibogamiye kandi byubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza , muri Werurwe 2023, indege y’intambara yo mu Burusiya yo mu bwoko bwa Su-27 yarashe drone yo muri Amerika yo mu bwoko bwa MQ-9 , ihita igwa mu nyanja y’Umukara iyi ikaba inafatwa nk’imirwano ya mbere itaziguye hagati y’ingabo z’Uburusiya na Amerika kuva Intambara y’ubutita yatangira.
Muri Kamena uyu mwaka, Uburusiya bwashinje Amerika kuba yarakoresheje indege zayo zitagira abapilote mu mazi adafite aho abogamiye mu nyanja yirabura kugira ngo ifashe Ukraine gutera umujyi wa Crimée wigaruriwe n’Uburusiya.
AMAFOTO :👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/2022-08-27T152401Z_384481088_RC235W9FHVH4_RTRMADP_3_UKRAINE-CRISIS-SLOVAKIA-JETS.webp)
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/Flight.avif)
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/images-13.jpg)
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/TELEMMGLPICT000386335931_17215661324880_trans_NvBQzQNjv4BqihVibxPbOwKDCDIL8LViR75qh9cfU8a8nPeLP9jiHHc-1.webp)
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/us_air_force_b-52h-2.avif)
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/US_Air_Force_60-0032_Boeing_B-52H_Stratofortress_40659056873-1024x576.jpg)