Dore iby’ingenzi wamenya ibi bizamini bya Leta bigiye gutangira ku munsi w’ejo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya leta n’igenzura mu mashuri cyimaze gutangaza ku mugaragaro ko ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ,imyuga n’ubumenyingiro, inderabarezi ndetse n’ibisoza amashuri y’isumbuye bizatangira ku mugaragaro ku munsi wejo .menya byinshi wibaza kuri ibizamini bya leta.
Minisiteri y’uburezi ibicishije mu kigo cyiyishamikiyeho gishinzwe itegurwa ry’ibizamini bya leta ndetse n’igenzura mu mashuri kimaze gutangaza ko ikorwa ry’ibi bizamini bizatangira ku munsi wejo tariki ya 23 /nyakanga /2024,ibi bizamini bikaba biteganijwe ko bigomba gutangirwa tariki ya 23 bigasozwa tariki ya 2 kanama /2024.
Umuhango wo gutangiza ibi bizamini bya leta ku mugaragaro biteganijwe ko uzabera ku urugunge rw’amashuri rwa Remera Protestant ku isaa y’i saa mbiri zuzuye z’igitondo.iyi site ya Remera ikaba izaba ifite abanyeshuri bagera kuri 223 barimo abahungu 113 n’abakobwa 110 bo mu cyiciro rusange n’abarenga 112 bazaba bakora ibizamini bisoza amashuri amashuri yisumbuye barimo abahungu 42 na abakobwa 70.
Abanyacyubahiro barimo minisitiri w’uburezi ndetse n’abandi bayobozi bafite uburezi mu nshingo ni bamwe bazatangiza iki gikorwa ejo ku mugaragaro hiryo no hino mu gihugu.
NESA ikomeza ivuga ko abagera ku 143,842 barimo abakobwa 63,546 n’abahungu 80,298 baturutse mu bigo by’amashuri bigera 1,968 bazakorera ku ma site y’ibizamini akabakaba 681 aribo bazakora ibizimani bisoza icyiciro rusange.
Abanyeshuri bagera ku 56,537 barimo abahungu 26,651 n’abakobwa 32,886 baturutse mu bigo by’amashuri 857 bagombaga gukorera ku masite y’ibizamini agera kuri 516 nibo bagomba gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye .
abandi bagera ku 30,922 barimo abahungu 16,842 na bashiki babo bangana na 14,080 bavuye mu bigo by’amashuri 331 bagomba gukorera ku ma site y’ibizamini agera 201 aribo bazakora ibizamini bisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
NESA yongeraho ko abangana ni 4,068 barimo abahungu 1,798 n’abakobwa 2,270 baturutse mu bigo cumi na bitandatu hirya no hino mu gihugu aribo bazakora ibizamini bisoza amashuri y’inderabarezi naho abanyeshuri 203 aba barimo 114 ba abakobwa n’abakobwa 89 baturutse mu bigo by’amashuri birindwi.
