UYU MUNSI MU MATEKA : Ibandi kabuhariwe ryashakishwaga uruhindu na Leta ya Amerika ryararashwe naho Filipo wa mbere wa esipanye abona izuba
uyu munsi tariki 22 Nyakanga ni umunsi wa 204 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 162 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga /2023, abasirikare bagize umutwe urinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi biriwe mu mihanda y’umurwa mukuru, Kinshasa, biyereka abaturage babizeza ko bafite ubushobozi bwo kurinda umutekano.
Byabaye mbere y’iminsi mike ngo icyo gihugu cyakire imikino ihuza ibihugu bigize umuryango wa Francophonie, mu gihe mu mujyi wa Kinshasa no mu bindi bice by’igihugu havugwa umutekano muke.
Kwiyerekana kw’izo ngabo bigamije kwizeza abaturage ko umutekano muri Kinshasa ucunzwe neza, dore ko arizo zizaba ziwushinzwe mu mikino ya Francophonie.
Ntabwo kwiyerekana kw’izo ngabo kwavuzweho rumwe, kuko hari ababifata nko kwiyemera mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakiri igice kiri mu maboko y’umutwe wa M23 ingabo za Leta zarananiwe kubatsinsura.
Bimwe mu byaranze itariki ya 22 Kamena mu mateka :
1933: Wiley Post, umupilote w’indege, yarangije urugendo rwo kuzenguruka isi kuri uno munsi, akoresheje iminsi 7, amasaha 18 n’iminota 45, yagenze ibirometero bikabakaba 14,500. Indege yakoresheje icyo gihe yaje kwamamara cyane akaba yari yarayise Winnie Mae.
1934: John Dillinger, Ibandi kabuhariwe ryashakishwaga uruhindu na Leta ya Amerika, ryararashwe byo gupfa kuri iyi tariki na FBI ubwo ryari i Chicago.
1944: Inama ya Bretton Woods niyo yashingiwemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund ‘IMF’). Iki kigega kitabiriwe n’ibihugu byinshi kubera ibyiza byakibonagamo ahanini kubirebana no guhanahana ibitekerezo hagati yabyo mu rwego rwo gutuma amafaranga abikoreshwamo adata agaciro ,Igitekerezo cyo gushinga IMF ndetse n’uburyo bw’imikorere yayo, ahanini byatekerejwe na Harry Dexter White wari ukuriye ubushakashatsi mu Kigo cya Leta cy’Imari na John Maynard Keynes w’umwongereza. IMF yatangiye ibikorwa byayo muri Gicurasi 1946 igizwe n’ibihugu 39.
1985: Bruce Springsteen yabaye umucuranzi wa mbere waciye agahigo ko kuba umuririmbyi wa Rock wabashije kugurisha tike nyinshi za Concert mu gihe gito, akaba yarabashije kugurisha tike 70 000 mu gihe cy’amasaha atatu gusa.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1946: Danny Glover, umukinnyi w’amafilm uzwi muri films nka Lethal Weapon uko zakurikiranye, Escape from Alcatraz na The Color Purple.
1210 Joan w’Ubwongereza, Umwamikazi wa Scotland,umugore wa Alexandre wa II akaba n’umukobwa w’umwami Yohani w’Ubwongereza, wavukiye i Gloucester, mu Bwongereza .
1478 Filipo wa mbere , umwami wa 1 wa Habsburg wa Espagne.
1596 Mikayeli wa mbere, Umwami wa mbere w’Uburusiya (1613-45), wavukiye i Moscou, mu Burusiya .
1597 Virgilio Mazzocchi, umuhimbyi w’Ubutaliyani, wavukiye i Veja, akaba yaratwaye Ingoma ntagatifu y’Abaroma (ubu ni Ubutaliyani) .
1642 Johann Quirsfeld, umuhimbyi w’imivugo w’Ubudage, wavukiye i Dresden.
1722 Jean-Noel Paquot, umuhanga mu bya tewolojiya n’amateka wo mu Bubiligi, wavukiye i Florennes .
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 22 Nyakanga:
2006 Thomas J. Manton, umunyapolitiki w’umunyamerika , yapfuye afite imyaka 73.
2007 László Kovács, umukinnyi wa sinema wo muri Hongiriya-Amerika , yapfuye afite imyaka 74 .
Estelle Getty Umukinnyi wa filime w’umunyamerika , yapfuye azize indwara y’umubiri wa Lewy afite imyaka 84.
2008 Joe Beck, umunyamerika akaba n’umucuranzi wa gitari ukanaririmba injyana ya jazz , bapfuye bazize kanseri y’ibihaha afite imyaka 62.
2009, Peter Krieg [Wilhelm Gladitz], umukinnyi wa filime w’Umudage, akaba n’umwanditsi, yapfuye afite imyaka 60.
2009 Richard M. Givan, umunyamategeko w’umunyamerika wakoze mu urukiko rwikirenga rwa Indiana, 1969-94, yapfuye afite imyaka 88.
2011 Linda Christian, umukinnyi wa filime wo muri Mexico (Athena, VIPs, Battle Zone), yapfuye afite imyaka 87.
2011 Tom Aldredge, umukinnyi w’umunyamerika (The Sopranos, Bite kuri Bob, Umuforomo, Mind Snatchers), yapfuye afite imyaka 83.
2012 George A. Miller, umuhanga mu by’imitekerereze w’umunyamerika [psychology], yapfuye afite imyaka 92.
2012 Nan Merriman, umuririmbyi w’umunyamerika (Orchestre Arturo Toscanini NBC), yapfuye afite imyaka 92.