TODAY IN SPORTS HISTORY : Emirates stadium yafunguwe ku mugaragaro naho Federico Valverde Santiago Dipetta abona izuba
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/GettyImages-884411976.webp)
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1912 Imikino Olempike nyuma yo kuvugururwa hakongerwamo andi moko y’imikino nko guterura ibiremereye n’ibindi yongeye kubera mu mujyi wa Stockholm muri Suwede.
1923 Henri Pelissier wo mu Ubufaransa yegukanye tour de france yabaga ku nshuro yayo ya cumi na karindwi.
1947 Imyaka 77 irashize uhereye uyumunsi, hashinzwe ikipe y’umupira w’amaguru ya FK Vardar Skopje yo muri Macedonia y’amajyaruguru. aho yatsindiye igikombe cya shampiyona yumupira wamaguru ya Macedoniya y’Amajyaruguru inshuro 11.
1984 muri tennis y’aho bakina ari bakinnyi babiri kuri babiri ,mu mujyi wa São Paulo, wo muri Burezili: Abanya Ceki Hana Mandlíková na Helena Suková batsinze Abanyaustraliya Elizabeth Sayers na Wendy Turnbull amaseti atatu kuri imwe.
2009 Ikibuga mpuzamahanga cy’umupira w’amaguru cya Cardiff City Stadium cyafunguwe ku mugaragaro mu mujyi wa Cardiff. Kuva yafungura, imikino 55 y’amakipe y’umupira w’amaguru yigihugu by’i burayi yakinwe kuri iyi stade.
2006 Sitade ya Emirates yafunguwe i Londres ,iyi ni sitade magingo aya iri gukinirwaho na ekipe ya Arsenal fc.
2012 Bradley Wiggins wo mu Bwongereza yegukanye Tour de france ku nshuro yabaga ku nshuro ya 99.
2019 uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Cricket wanabayeho Minisitiri w’intebe wa Pakisitani, Imran Khan, yabonanye na Perezida w’Amerika Donald Trump muri White House i Washington, DC.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
1998 Federico Santiago Valverde Dipetta, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Uruguay ukinira Real Madrid, na ekipe y’igihugu ya Uruguay, wavukiye Montevideo, Uruguay.
1982 Nuwan Kulasekara, umukinnyi wa cricket ukomoka muri Sri lankan.
1983 Steven Jackson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abanyamerika bizwi nka [Nfl].
1984 Stewart Downing, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza wakiniye ikipe ya Middlesborough yo mu bwongereza, wavukiye mu mujyi wa Middlesborough, mu bwongereza.
1980 Dirk Kuyt, umukinnyi w’umupira wamaguru w’Umuholandi, wakiniye ekipe ya Liverpool hagati y’umwaka wo mu 1998-2001, wavukiye Katwijk, mu Buholandi.
1977 Gustavo Nery, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Berezile.
1978 Dennis Rommedahl, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Danemark.
1971 Kristine Lilly, umukinnyi wo hagati w’umupira w’amaguru w’umunyamerika ufite umudali wa zahabu mu mikino Olempike yo mu 1996 ndetse n’iyo muri 2004; , yavukiye mu mujyi wa New York.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2013 Lawrie Reilly, rutahizamu w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse wakiniye ikipe ya Hibernian imikino 253 ayitsindira ibitego ibitego 185, yapfuye afite imyaka 84.
2018 Rene Portland, umutoza wa basketball wo muri Amerika muri kaminuza ya Penn State mu mwaka wo mu 1980 kugeza muri 2007, yapfuye azize kanseri afite imyaka 65
2018 Tony Sparano, umutoza w’umupira w’amaguru w’abanyamerika[NFL] watoje ikipe ya Miami Dolphins hagati yo mu mwaka wo mu 2008 kugeza muri 2011; anatoza Oakland Raiders muri 2014, yapfuye azize indwara yumutima afite imyaka 56.
2020 Carlton Haselrig, umuzamu w’umupira w’amaguru w’Abanyamerika watoje ikipe ya Pittsburgh Steelers, yapfuye azize indwara y’umwijima afite imyaka 54.
2022, David Moores, umuyobozi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza ,uyu wanabaye Chairman wa Liverpool FC hagati yo mu 1991no muri 2007; anaza kuyibera Perezida w’icyubahiro , yapfuye afite imyaka 76.
2023 Adolf Scherer, rutahizamu w’umupira w’amaguru wa Silovakiya wakiniye amakipe nka CH Bratislava, Slovnaft Bratislava, VSS Košice, Nîmes, na Olympique Avignonais, yapfuye afite imyaka 85.
2023 Günther Herrmann, umukinnyi w’umupira wamaguru w’Umudage wakiniye imikino 9 ikipe y’igihugu y’Ubudage bw’iburengerazuba; anaca mu makipe nka Karlsruher SC na Schalke 04 zo mu budage , yapfuye afite imyaka 83.
2023 Hassan Amcharrat, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Maroc wakiniye amakipe nka SC Chabab Mohammédia, na Raja Casablanca, yapfuye afite imyaka 75
2019 NFL Dallas Cowboys yabaye ikipe ya siporo ihenze ku isi ifite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari, naho MLB New York Yankees iba 2 kuri miliyari 4,6 z’amadolari naho Real Madrid iza ku mwanya wa 3 na miliyari 4.2 z’amadolari nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.