Ntago byumvikana kohereza abaganga benshi kwiga hanze y’igihugu ariko nubundi abarwayi bagakomeza kujya kwivuriza hanze : Perezida Kagame

Nyakubahwa Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Iki ni igikorwa kandi cyitabiriwe na Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Ibikorwa muri Susan Thompson Buffet Foundation, Prof Senait Fisseha, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwubatsi Shelter Group Africa, Amine Tannouri n’abandi banyacyubahiro.
Mu ijambo rya Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye kohereza abantu kwiga ubuvuzi mu mahanga hanyuma ngo n’abarwayi boherezwa kuvurirwayo. Ati “Turashaka ko ibyo bihinduka, tukubaka ubushobozi mu gihugu cyacu ahubwo abandi bo mu Karere bakabona serivisi bashaka bari hano.yanijeje gukemura ibibazo byabangamira serivisi zitangirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ati : “Ku bibazo numvise bivugwa hano, nzakorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari n’Igenamigambi n’abafatanyabikorwa bacu mu kubikemura.” nkuko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubuzima bwiza butari ukuba mu bitaro ahubwo no kugira umutekano, uburezi n’imibereho myiza. Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe wo gutangiza iyagurwa ry’ibitaro bizagirira inyungu ku Banyarwanda no ku bandi bo mu bindi bihugu.’’
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwubatsi Shelter Group Africa, Amine Tannouri, yavuze ko iyagurwa ry’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal rizatuma bigira umwihariko mu Karere ndetse bizafasha abakora mu rwego rw’ubuvuzi kubona aho bihugurira mu masomo ajyanye n’ubuvuzi.
Undi wagize icyo ageza kubitabiriye uyu muhango ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Ibikorwa muri Susan Thompson Buffet Foundation, Prof Senait Fisseha, yagaragaje ko iyagurwa rya King Faisal Hospital ari ikimenyetso cy’icyizere no kwigira kw’Abanyarwanda. Ati “Ibi bikomeza gushimangira urugendo rw’u Rwanda rwo kuva mu kaga rwahuye nako ka Jenoside yakorewe Abatutsi rugana mu butsinzi.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Ngirabacu Frederic,yatangaje ko kwagura ibi bitaro bizongera serivisi bitanga. Ati “Ikindi bizazana ni uko u Rwanda ruzaba Igihugu abantu baza kwivurizamo, ibyo bita ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.”
Kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizatuma byongera ubushobozi mu bijyanye na serivisi bitanga ndetse bigafasha Igihugu mu cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi muri rusange. Nibimara kwagurwa, bizakoba gatatu ibitanda byakirirwaho abarwayi aho bizava ku 167 bikagera hafi kuri 600.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal nibyagurwa bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zirimo guturika kw’imitsi y’ubwonko ‘stroke’ n’indwara z’umutima. Izindi serivisi bizajya bitanga zirimo izo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, guhindura ingingo n’izindi zajyaga gushakirwa mu mahanga.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashinzwe hagati ya 1987 na 1991, byubatswe ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere, Saudi Fund for Development (SFD). Bifite ibitanda 167 byakirirwaho abarwayi mu gihe nibimara kwagurwa bizaba byakira 567.


