Usibye Perezida Joe Biden, dore ibindi bikomerezwa bishyigikiye Kamala Harris nk’umukandida w’ishyaka ry’abademokarate
uretse perezida Joe Biden wahise atangaza ko ari nyuma ya Visi-Perezida Kamala Harris ndetse ko ari na we uba amahitamo ye mbere ku umukandida ugomba guhagararira Abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu, ibindi ibikomerezwa bitandukanye byo muri iri ishyaka nabyo batangaje ko biri inyuma ya Harris.
Mbere na mbere ,Abaje ku isonga mu kwihutira mu gutangaza ibi ni abagize itsinda ry’Abirabura bose bari mu nteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu bizwi nka Congressional Black Caucus. Abakurikiranira hafi ibya politike y’Amerika bahamya ko iri tsinda rifite ijambo ryumvikana kandi rigera kure.
Abandi bavuga rikijyana babarizwa muri iri shyaka harimo uwabaye perezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuva mu 1993 kugera mu 2001 witwa Bill Clinton, , ndetse n’umufasha we Hillary Clinton, nawe wabaye umukandida w’ishyaka ry’Abademokatate mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2016, ariko waje guhigikwa na Donald j. Trump. Bavuga ko bazakora ibishoboka byose kugirango Kamala Harris atsinde mu kwa ugushyingo gutaha. Bati: “Ejo hazaza ha Amerika ni ho hashingiye.” nkuko tubikesha ikinyamakuru VOA.
si aba gusa kuko Abandi batangaje ko bari inyuma ya Kamala Harris ku giti cyabo barimo abasenateri n’abadepite batandukanye bo mw’ishyaka ry’Abademokarate ,Kandi baragenda biyongera,Kuba aba bose bavuga rumwe na Biden, biraha imbaraga nyinshi Visi-Perezida Harris, n’ubundi wari nimero ya kabiri ku rutonde rw’abakandida b’ishyaka ry’Abademokarate. Ishyaka riramutse rimuhisemo ngo abe nimero ya mbere, byaba ari amateka.
Harris yaba abaye Umwiraburakazi n’ufite amamuko muri Aziya wa mbere na mbere waba ugizwe kandida wa rimwe mu mashyaka akomeye mu myaka 248 Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze ivutse. Ise wa Harris nawe ni Umwirabura ukomoka muri Jamaica, naho mama we akomoka mu gihugu cy’Ubuhinde.Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Kamala Harris yanditse ko “atewe ishema n’uko Perezida Biden amuri inyuma.” Yongeraho ko “afite ubushake bwo gukora ku buryo ishyaka naryo rimwemeza nka kandida waryo.” nkuko ikinyamakuru CBN News cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyabyanditse.