Watch Loading...
Home

UGANDA: igipolisi cyagose ibiro by’ishyaka rya Bobi Wine nyuma yo kurishinja gushaka guteza imyigaragambyo

Igipolisi cy’igihugu cya Uganda cyagose ibiro by’ishyaka rikuru ryemera ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi biherereye mu mukuru i Kampala.

Umuvugizi w’igipolisi avuga ko iki ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gucungira hafi imyigaragmbyo yo kwamagana leta iteganijwe ejo ku wa kabiri.

Robert Kyagulani, azwi kw’izina rya Bobi Wine ,Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, uyu akaba ari umukuru w’ishyaka National Unity Platform, , yerekanye amashusho y’abapolisi batari bake bazengurutse inyubako y’ibiro byaho iri shyaka rikorera.Avuga ko abapolisi bahagaritse abatari bake mu bayobozi b’iri shyaka, bafata n’amamodoka mu rwego rwo kubuza uwari wese kwinjira kuri ibi biro.

Abategetsi ba leta ya Uganda ntibahwemye kwamagana iyi myigaragambyo itegenijwe kubera imbere y’inteko inshinga amategeko igamije kwamagana ruswa n’ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu rikorwa n ‘abagize guverinoma ya Kampala.

Ku munsi wejo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahinangirije abategura iyi myigaragambyo ko bizababera bibi nibaramuka bayishyize mu bikorwa aho yavuze ko “bazaba bari gukina n’umuriro“, anatunga agatoki uru rubyiruko rurigutegura iyi myigaragambyo ko bakorana n’abanyamahanga mu guteza akajagari mu gihugu.

Urubyiruko rwa Uganda rumaze igihe rutegurira myigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gusaba ko bitugukwaha na maguyi bikigaragara muri guverinoma ya Uganda ko byahagarara binavugwa iki gikorwa cyateguwe bagendeye kuri bagenzi babo bo muri Kenya bateguye imyigaragambyo ikomeye cyane yatumye Perezida William Ruto areka umugambi wo kwemeza umushinga w’itegeko rigamije kongera umusoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *