Watch Loading...
FootballHomeSports

Rayon sports yatangaje indi kipe bazakina mbere y’uko ihura na Azam fc kuri Rayon day

ikipe ya Rayon sports yatangaje ko ifitanye umukino wa gicuti na ekipe y’a Amagaju ugomba kubera kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye .

ikipe ya Rayon sports nyuma yo kugwa miswi na ekipe ya Gorilla mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya kigali pele stadium kuwa gatandatu tariki ya 20/Nyakanga/2024 ,yatangaje ko ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 24 /Nyakanga /2024 igomba gucakirana na ekipe y’Amagaju bakunze gutazira inkuba zesa .

iyi ikipe yambara ubururu n’umweru ikomeza ivuga ko uyu mukino ugiye kuba mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w’imikino utaha ndetse no gukomeza kwereka abakunzi babo bamwe mu bakinnyi bagiye bagura muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi .Uyu mukino watewe inkunga na sosiyete y’ubwiteganyirize ya RNIT iterambere fund isanzwe ari n’umufatanyibikorwa wa ekipe ya Rayon sports.

uyu mukino ukaba uzatangira ku isaha y’isaa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye isanzwe yakirirwaho imikino na ekipe y’amagaju na Mukura Victory Sports .kurundi ruhande ikipe y’Amagaju nayo uyu mukino uzaba ari igihe cyiza cyo kumenyereza abakinnyi bashya baguze ndetse nabo bakereka abakunzi babo ko nubwo batakaje zimwe mu nkingi zabo zamwamba zari zibafatiye runini mu mwaka w’imikino ushize ariko ko nabo bafite abandi bagiye bazana kandi nabo bashoboye.

Amagaju aherutse gusinyisha abakinnyi batari bake barimo rutahizamu w’Umunya-Congo, Useni Kiza Seraphin .wasinye amasezerano y’imyaka ibiri,Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wari usanzwe ukinira ikipe ya Etoile du Kivu yo muri Congo(RDC). si uwo gusa kuko inkuba zesa zasinyishije umukinnyi witwa IRAGIRE Saidi wakiniraga ikipe ya Amasipiri y’i Burundi ,uyu we yasinye umwaka umwe ,uyu waje wiyongera ku umukinnyi witwa Gloire SHABANI Salomon wakiniraga ikipe ya OC Muungano yo muri congo(DRC),wasinye Amasezerano y’imyaka ibiri , umunyezamu witwa Twagirumukiza clement wakiniraga ikipe ya Mukura VS wasinye amasezerano y’imyaka 2 , ndetse n’umuzamu Kambale Kilo Dieume w’imyaka 23 wakiniraga ikipe ya Etoile du Kivu yo muri Congo(DRC) uyu we wasinye Amasezerano y’imyaka ibiri aba baje basimbura Umukinnyi Rukundo Abdour Rahman n’umuzamu Ndikuriyo Patient berekeje mu ikipe ya Rayon sports bazahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *