Watch Loading...
Home

BREAKING NEWS : Joe Biden yavuye mu byo guhagararira abademokarate mu matora ya perezida w’Amerika ahita yemeza Kamala Harris nk’umusimbura we

Kuri iki cyumweru, Perezida Joe Biden amaze gutangaza ko avuye mu irushanwa ryo guhanganira umwanya wa perezida wa Amerika mu matora agomba kuba mu mpera zo mu mwaka wa 2024 maze yemeza ko Visi Perezida Kamala Harris ari we watowe mu ishyaka ry’abademokarate.

Ni nyuma y’ibyumweru byinshi Biden w’imyaka 81 yotswa igitutu n’abatari bake kugira ngo ave mu ihangana n’uwahoze ari Perezida witwa Donald Trump.

Mu kanya Biden yanditse mu nyandiko ndende ku mbuga nkoranyambaga ze byumwihariko kuri X ati: “Byabaye icyubahiro gikomeye mu buzima bwanjye kuba Perezida wa Amerika.

“Kandi nubwo nashakaga gushaka kongera gutorwa, ndizera ko ibi nkoze biri mu nyungu z’ishyaka ryanjye ndetse ,igihugu ndetse no kuri njye byo guhagarika gukomeza kwiyamamaza no kwibanda gusa ku kuzuza inshingano zanjye nka Perezida mu gihe gisigaye cya manda yanjye,Nzavugana n’ababishinzwe mu mpera z’iki cyumweru ku buryo burambuye kuri iki cyemezo cyanjye,” icyemezo cye cyaje nyuma y’uko umubare munini w’Abademokarate wavuze ko bashakaga undi mukandida mu guhangana na Trump.

Biden kuri tweet yakurikiyeho yanditse ko icyemezo cye cya mbere nk’umukandida w’ishyaka muri 2020 kwari ugutora Kamala Harris nka Visi Perezida we anakomeza avuga ko Kandi Uyu munsi ashaka gutanga inkunga ye yose kandi akanemeza ko Kamala azaba umukandida w’ishyaka ry’abademokarate uyu mwaka. anasoza avuga ko aricyo gihe cyo guhurira hamwe bagatsinda Trump,

Biden, wari umuze iminsi yigunze mu rugo rwe rwa Rehoboth, Delaware, ku mucanga nyuma yo gufatwa na Covid-19,ikinyamakuru NBC News cyo muri Leta zunze ubumwe z’amerika cyatangaje ko Biden yabwiye ikipe y’abunganizi be ko yahinduye imitekerereze ye yo kuguma mu irushanwa mu kanya ku isaa saba.

Trump mu kiganiro kuri terefone na NBC News yavuze ku cyemezo cya Biden’s, we ntiyariye yavuze ko Joe Biden atagakwiye kuba yaranagiye kwiyamamaza kuva na mbere hose kuko atagishoboye.

Iki cyemezo cya Biden’ gisubiramo icyemezo cy’undi muyobozi uharanira demokarasi, Perezida Lyndon Johnson, cyo kuva mu matora yo mu 1968 ubwo yahuraga n’imivurungano kubera intambara yo muri Vietnam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *