indwara y’ubushita bw’inkende yamaze kugera ku mugabane w’uburayi

Minisiteri y’ubuzima yo muri Suwede yatangaje ko yatahuye umuntu ufite ubu bwoko bukaze kurushaho bw’ubushita bw’inkende muri iki gihugu. Olivia Wigzell ukuriye ikigo cy’ubuzima cya Sweden yavuze ko uwo muntu wanduye yari yabanje kurwarira mu karere k’umurwa mukuru Stockholm, gusa ko kuba arimo kuvurirwa muri iki gihugu bidateye inkeke ku baturage bose bacyo. Olivia yabwiye…

Read More

imbaga y’abatari bake iteraniye i Kibeho kwizihiriza Umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya

Abakirisitu babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye bateraniye i Kibeho ku Ngoro ya Bikiramariya aho bari kwizihiriza Umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, uzwi nka Asomusiyo. Ni umunsi ngarukamwaka aho ku wa 15 Kanama ku Isi hizihizwa umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Biriramariya, aho aba Kirisitu Gatolika bakunze guhurira ku Butaka Butagatifu…

Read More

OMS irahururiza isi yose mu guhagurukira kurwanya indwara y’ubushita bw’inkende

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende (mpox) kiboneka mu bice bimwe byo muri Afurika ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi. Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika “birahangayikishije cyane”. Yagize ati: “Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu…

Read More

Ubushita bw’Inkende yamaze kuba indwara yugarije ubuzima rusange muri Afurika

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende yugarije ubuzima rusange muri Afurika. Umuyobozi wa Africa CDC, Jean Kaseya, yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye miliyoni 10 z’inkingo zo guhangana n’iki cyorezo, ari ko kugeza ubu hari izigera ku bihumbi 200 gusa. Kuva mu ntangiriro z’yu mwaka, abarenga…

Read More

Padiri Jean Bosco Ntagungira yaragijwe Diyosezi Butare na papa francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Padiri Ntagungira wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, yasimbuye Mgr Rukamba Filipo ,Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Papa kuri uyu wa Mbere, niryo rivuga izo mpinduka muri Kiliziya y’u…

Read More

Nyuma y’irahira rya Perezida Kagame ; MIFOTRA yatangaje umunsi w’ikiruhuko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ( MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, ari ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, rivuga ko iyi Minisiteri menyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki…

Read More

ubwoko bushya bw’Indwara y’Ubushita bw’Inkende buzwi nka ‘clade 1b ‘ bwatangiye guhikwirakwira muri DRC

Ikigo gishinzwe ubuzima bw’abaturage muri Afurika cyiratangaza ko ubwandu bw’indwara y’ubushita bw’inkende buteye ubwoba, kubera ko ubwoko bwayo bushya burimo kwambukiranya imipaka ya Repuburika ya demokarasi ya Kongo. Ikigo gishinzwe ubuzima bw’abaturage muri Afurika, CDC mu cyumweru gitaha, gishobora gutangaza ko ubushita bw’inkende ari amakuba yugarije rubanda. Iki kigo kivuga ko ubwandu bw’iyo ndwara buteye…

Read More

u Rwanda rukenye akayabo k’amafaranga ko kubaka sitasiyo zipima amazi no gutanga umuburo ku biza

u Rwanda rukeneye amafaranga ari hagati ya miliyari 6-7 Frw yo kugura izindi sitasiyo 180 zipima ubwinshi n’umuvuduko w’amazi ku biyaga no ku migezi ziziyongera kuri 59 zitanga amakuru afasha mu gukora igenamigambi ry’imikoreshereze y’amazi guhera mu 2017. Umwaka ushize abantu basaga 130 babuze ubuzima bwabo bitewe n’imyuzure n’inkangu ndetse inzu 6000 zarangiritse,Ibi biza byabayeho…

Read More

Tanzania : Polisi irimo gukora iperereza ku bakekwaho gufata ku ngufu umugore mu mashusho yakwirakwiye kuri muri andasi

Polisi ya Tanzania irimo gukora iperereza ku bagabo batanu bafashwe amashusho muri videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko iberekana barimo gufata ku ngufu mu kivunge umugore ukiri muto. Igipolisi cya Tanzania cyatangaje ko amaperereza yacyo arimo gukorwa, ariko ntiyemeje amakuru yuko hari abatawe muri yombi gusa kugeza ubu abashinzwe umutekano nta cyo bari…

Read More