HomeOthers

Nyuma y’irahira rya Perezida Kagame ; MIFOTRA yatangaje umunsi w’ikiruhuko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ( MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, ari ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, rivuga ko iyi Minisiteri menyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22:30’).

Ni ikiruhuko cyatananzwe nyuma y’uko Abanyarwanda bose kuri iki Cyumweru mu mfuruka zose z’Igihugu biriwe bahugiye mu birori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bongeye kwitorera, aho buri wese aho yari ari yari awutegerezanyije amatsiko kandi awukurikiye.

Umuhango nyirizina wo kurahira wabaye mu masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru, uyoborwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *