u Rwanda rukenye akayabo k’amafaranga ko kubaka sitasiyo zipima amazi no gutanga umuburo ku biza
u Rwanda rukeneye amafaranga ari hagati ya miliyari 6-7 Frw yo kugura izindi sitasiyo 180 zipima ubwinshi n’umuvuduko w’amazi ku biyaga no ku migezi ziziyongera kuri 59 zitanga amakuru afasha mu gukora igenamigambi ry’imikoreshereze y’amazi guhera mu 2017.
Umwaka ushize abantu basaga 130 babuze ubuzima bwabo bitewe n’imyuzure n’inkangu ndetse inzu 6000 zarangiritse,Ibi biza byabayeho mu gihe mu 2018 ibikorwaremezo n’imyaka bifite agaciro ka miliyari 200 y’amadolari byangijwe n’imvura nyinshi yaguye.
izi sitasiyo zipima umuvuduko w’amazi igomba kuba igizwe na bateri ikura amashanyarazi ku mirasire y’izuba ndetse n’ikindi gikoresho gifiteho ijisho nk’irya camera gifatiye ku mugozi muremure w’insinga gitunzwe mu mazi.
Umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga Amakuru y’Ibipimo by’Amazi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Uwimbabazi Jackline, yabwiye urwego rw’igihigu rw’itangazamauru ko iki gikoresho ari cyo gifata uburebure n’ubugari bw’amazi hifashishijwe sim card n’ikoranabuhanga rya murandasi yohereza amakuru aba yafashwe buri minota 15.
Kurundi ruhande izi sitasiyo zugarijwe n’abajura bamaze kwiba zirindwi muri zo ndetse izindi enye zikaba zarangijwe n’imyuzure, hakenewe amafaranga ari hagati ya miliyari 6-7 Frw kugira ngo haboneke izindi sitasiyo 180 zafasha Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda kubona amakuru yo ku migezi n’ibiyaga byose mu Gihugu.Bitarenze mu 2030, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hari ibiza bikomeye 560 bishobora gutera Isi buri mwaka ku buryo uyu muryango uteganya gushora miliyari 3 na miliyoni 100 z’amadolari mu bikorwa biburira abantu ku biza bishobora gutera mu 2023-2027.