Ubushita bw’Inkende yamaze kuba indwara yugarije ubuzima rusange muri Afurika
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende yugarije ubuzima rusange muri Afurika.
Umuyobozi wa Africa CDC, Jean Kaseya, yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye miliyoni 10 z’inkingo zo guhangana n’iki cyorezo, ari ko kugeza ubu hari izigera ku bihumbi 200 gusa.
Kuva mu ntangiriro z’yu mwaka, abarenga 13,700 bamaze kwandura iyi ndwara, naho 450 irabahitana muri Republika ya Demokrasi ya Congo.
Uretse aho muri Congo, kugeza ubu iyi ndwara imaze gukwirakwira mu bihugu bitari bike, iyo ndwara itera ibiheri ku mubiri wose yanamaze gushyika mu gihugu by’u Burundi, mu Rwanda, muri Centrafirque no muri Kenya.
Abashinzwe ubuzima baherereye hanze y’umugabane w’Afrika na bo bari gukurikiranira hafi uko iyi ndwara igenda yandura kugira ngo bamenye uko ibyago bingana by’uko icyo cyorezo gishobora kubageraho .
Mpox izwi cyane nk’ibihara by’inkende byandurira ku dukoko tutaboneshwa amaso tujya ku muntu nyuma y’uko habayeho ugukoranaho hagati y’abantu n’uwayanduye , ikaba inandurira biciye mu mibonano mpuzabutsina, gukozanyako umubiri cyangwa guhumekera hafi y’uwundi muntu.
Itera ibimenyetso nk’umuriro, ububabare bw’umubiri n’ibiheri biturika umubiri wose ndetse iyo Itavuwe neza ishobora kujyana ubuzima bw’uyirwaye.
Hari ubwoko bubiri nyamukuru bw’’iki cyorezo buzwi ,harimo Ubudakomeye cyane bwadutse muri 2022 aho bwahereye i Burayi, Australia na leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byinshi, bukaba bwandura cyane buciye mu mibonano mpuzabitsina.
Naho ubundi bwica kuruta ubu , ni ubwashinze imizi muri Afrika yo hagati, ni ari nabwo bwateye ubwandu buherutse kugaragara muri RD Congo.