Padiri Jean Bosco Ntagungira yaragijwe Diyosezi Butare na papa francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Padiri Ntagungira wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, yasimbuye Mgr Rukamba Filipo ,Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Papa kuri uyu wa Mbere, niryo rivuga izo mpinduka muri Kiliziya y’u RwandaPadiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda ,Padiri Yohani Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali, tariki ya 3 Mata 1963. Yize amashuri abanza i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978.
Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu, ni i Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali ,Padiri Ntagungira yashinze Televiziyo Gatolika izwi nka Pacis Tv, ndetse akora ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, rukorera ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.
Ubu yari mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva mu 2002.