Watch Loading...
HomeOthers

Nigeria : Abarenga 20 bapfiriye mu iturika ry’igisasu cyari mu bwato

Abantu batari munsi ya 20 bapfuye bari mu bwato bukozwe mu giti bwafashwe n’inkongi y’umuriro, ejo kuwa gatatu hanyuma bugaturika ku ruzi rwa Nijeriya muri leta ya Bayelsa iherereye ku nkombe.

Aba bari abacuruzi bakora ingendo buri cyumweru hagati y’ibice bituranye n’inkombe z’umurwa mukuru Yenagoa, wa Leta ya Bayelsa . kugeza ubu abantu 200, byavuzwe ko bahitanywe n’impanuka z’amato muri Nijeriya, mu mwaka ushize.

Umuvugizi wa polisi ya Bayelsa, Musa Mohammed, kuri uyu wa kane yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abacuruzi bari bashyiriye ibicuruzwa byabo, imiryango ituye mu bice byagereye inkombe ,yanongeyeho ko abayobozi bahora bamaganira izo mpanuka ngo ahanini ziterwa n’uko gupakira umubare urengeje urugero w’ababa baragenwe kuba batwarwa n’ubwato ndetse ngo no kuba budafatwa neza. 

Ubu bwato bw’ibiti bwari butwaye abagenzi n’abakozi barenga 64, bwatangiye gushya ubwo bendaga kugera mu cyaro cya Ezetu 1 mu gace k’ubutegetsi bw’ibanze bwa Ijaw, nk’uko Musa Mohammed, umuvugizi w’abapolisi i Bayelsa yabitangarije itangazamakuru ,Mohammed yanavuze ko imirambo 20 yatoraguwe nyuma y’igikorwa cyo gutabara cyatangiye ku wa gatatu, avuga ko iki gikorwa kigikomeje.

Yavuze ko ubwo bwato butemewe kandi bwari bwuzuye umusaruro w’ubuhinzi ukomoka mu cyaro cya Ezetu 1, werekeza ku isoko ryaho i Yenagoa, umurwa mukuru wa Bayelsa.Yongeyeho ko hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye icyo gisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *