ubwoko bushya bw’Indwara y’Ubushita bw’Inkende buzwi nka ‘clade 1b ‘ bwatangiye guhikwirakwira muri DRC
Ikigo gishinzwe ubuzima bw’abaturage muri Afurika cyiratangaza ko ubwandu bw’indwara y’ubushita bw’inkende buteye ubwoba, kubera ko ubwoko bwayo bushya burimo kwambukiranya imipaka ya Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Ikigo gishinzwe ubuzima bw’abaturage muri Afurika, CDC mu cyumweru gitaha, gishobora gutangaza ko ubushita bw’inkende ari amakuba yugarije rubanda. Iki kigo kivuga ko ubwandu bw’iyo ndwara buteye ubwoba, kubera ko ubwoko bwayo bushya burimo kwambukiranya imipaka ya Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Ubwoko bwayo bushya buzwi ku izina rya Clade 1b kandi burimo gukwirakwira ahanini muri Kongo, bisa nk’aho aribwo bukwirakwira mu buryo bworoshye binyuze mu gukoranaho n’umurwayi, nk’uko bigaragara mu bana.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika, Jean Kaseya, kuri uyu wa kane yatangaje ko umubare w’abarwayi muri Afurika wazamutse kuri 79 kw’ijana guhera 2022 kugeza 2023 kandi ko guhera muri 2023 kugeza muri 2024 wazamutse ku gipimo cy’i 160 kw’ijana.
Indwara y’ubushita bw’inkende yandura binyuze mu mikoranire ya hafi n’uyirwaye, kandi igira ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane n’ibiheri byuzuye amazi. Abarwayi benshi ntibagezwa kure n’iyi ndwara, ariko kandi ishobora kwica.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika, Jean Kaseya, kuri uyu wa kane yatangaje ko umubare w’abarwayi muri Afurika wazamutse kuri 79 kw’ijana guhera 2022 kugeza 2023 kandi ko guhera muri 2023 kugeza muri 2024 wazamutse ku gipimo cy’i 160 kw’ijana.
Itangazo ry’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuga ko kuva ku burasirazuba bwa Kongo ukagera mu Rwanda, muri Uganda no muri Kenya, hose hatangajwe ubwoko bushya bw’iyo ndwara.
OMS yemeje ko muri Kongo hagaragaye abantu barenga 13.000 bakekwaho kuba barwaye ubushita bw’inkende harimo 503 bapfuye kugeza ubu muri uyu mwaka. OMS yavuze ko umubare w’abayirwaye bose kuva mu ntangiriro za 2023 ugera ku 27.000, ko hapfuye abantu babarirwa mu 1.100.