Ubuyapani buhangayikishijwe n’igabanuka ryo gusomana mu rubyiruko
Icyegeranyo cyagaragaje impungenge mu Buyapani nyuma y’imibare igaragaza ko gusomana mu ngimbi n’abangavu bikomeje kugabanyuka, byerekana ko mu bihe biri imbere abateganya gushinga ingo n’ababyara bazagabanyuka ku rwego rwo hejuru.
Mu buzima busanzwe, abangavu n’ingimbi bari mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, batera intambwe ya mbere igaragaza ubushake bafite mu kubaka urukundo ruganisha ku kubana, bakundana,bagasomana ibyo bamwe mu bihugu bya hano hafi bita ko babikora bihishe ariko bakabikora.
Mu Buyapani ho no kubaha uburenganzira mu mashuri ntibyatuma babikora kuko ngo ntabushake bwabyo bafite.Ni na kimwe mu byemeza ko umuntu yageze mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu.
Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere Mu Buyapani The Japan Association for Sex Education wagaragaje igabanyuka rikomeye ku bijyanye no gusomana maze unatangaza impungenge zikomeye zitezwe ku zaterwa n’iri gabanyuka, zirimo nko kuba imibare y’abashinga ingo izakomeza kugabanyuka.
Muri iyi mibare, nibura abanyeshuri bane muri batanu biga mu mashuri yisumbuye, ntibigeze basomana mu buzima na rimwe. Ni ibintu bigaragaza ubushake buke mu rubyiruko ku bijyanye no gukundana.Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko nibura 22,8% by’abahungu biga mu mashuri yisumbuye bari hagati y’imyaka 15 na 18 ari bo bigeze gusomana n’abakobwa. Ni igabanyuka rikomeye kuko mu 2017 bari 33,9%. Imibare yaragabanyutse no mu bakobwa aho 27,5% bo mu mashuri yisumbuye ari bo bavuze ko bigeze gusomana, bavuye kuri 41,1% mu 2017.
Uretse mu rubyiruko kandi, no mu bakuze banashinze ingo iby’urukundo rugamije kororoka byaragabanyutse cyane mu Bayapani.Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura 46% by’abagabo bubatse na 42% by’abagore bubatse, batajya bakora imibonano mpuzabitsina ngo bororoke.
U Buyapani bwugarijwe n’igabanyuka rikabije ry’abaturage, aho uyu mwaka byitezwe ko impinja zivuka zizajya munsi y’ibihumbi 700. Ni igabanyuka rikabije cyane ugereranyije n’abapfa n’abageze mu zabukuru.
Igihugu cy’u Buyapani ni kimwe mu bihugu bikize ku isi Kandi bikomeje inzira y’iterambere kimwe n’ikoranabuhanga kuburyo n’abakiri abanyeshuri baba bagamije guhanga udushya kurusha ibindi byaterwa n’irari ry’imibiri yabo.