Rusizi : Umukecuru warokotse Jenoside yatatswe n’abataramenyekana baramukubita bamusiga ari intere
Mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi hari Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wo mu 1994, urembeye mu Bitaro nyuma yuko atewe n’abantu batazwi ku manywa y’ihangu, baramukubita bamubwira ko baje kurangiza umugambi wabo, bakamusiga bazi ko yapfuye .
Uyu mukecuru witwa Mukantagara Pelagie ufite imyaka 74 arembeye mu Bitaro bya Gihundwe byo mu karere ka Rusizi nyuma yuko akubiswe akanasigwa ari intere n’abantu bataramenyekana bamuteye iwe ahagana ku isaha y’i saa tanu z’amanywa .
Umuhungu w’uyu mukecuru witwa Niyoyita avuga ko ubwo uyu mukecuru yakubitwaga yabajije ubamuhohoteraga impamvu bari kumwica gutyo bakamusububiza ko bari kurangiza umugambi wabo .
Aho yagize ati ; “Inzego z’umutekano ziri kumubaza mu gihe yari atangiye kuba nk’utangiye kugarura ubwenge yazibwiye ko yababajije abamukubitaga ngo ko munyica? bakamusubiza ko bari kurangiza umugambi.
“Ntabwo natinya kuvuga ko bifitanye isano na byo [Ingengabitekerezo ya Jenoside]. None se niba umuntu yaraje akavuga ko aje gusohoza umugambi urumva uwo mugambi ari uw’iki? Iyo aza kuba umujura yari gutwara telefone n’amafaranga mukecuru yari afite cyangwa akanajya mu nzu agatwara ibindi bintu.” Nkuko tubikesha igitangazamakuru cya Tele 10 .
Amakuru agera kuri Daily Box avuga ko igihe aba bantu bamuteraga, yumvise bakomanga, akajya kubakingurira azi ko ari abamugendereye, ariko agikingura bahita bamukubita ikintu mu maso yikubita hasi, bagahita bamwadukira bakamukubita bakamugira intere, ndetse bakagenda bazi ko yitabye imana.
Uyu mukecuru yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Shagasha ahita yoherezwa ku bitaro bya Gihundwe kubera ko yari ameze nabi akaba ari na ho ari kuvurirwa ubu.
Abaturanyi be bavuga ko nta gushidikanya ko uru rugomo rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, babishingira ku kuba uwamuhohoteye ntakintu na kimwe yatwaye nyamara hari amafaranga ndetse na telefone.
Habimana Alfred usanzwe ari Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Ka Rusizi, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana uwakoze icyo gikorwa cy’ubugombe.
Aho yagize ati “Ni ikibazo twahagurukiye nk’inzego. Ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa iyo bikorewe uwarokotse Jenoside biba biganisha ku ngengabitekerezo yayo, ni cyo rero turi gukurikirana tukareba kugira ngo dushakishe ababikoze.”
Iki gikorwa kibaye mu gihe hakomeje kumvikana ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bakanabiburiramo ubuzima.
Mu minsi ishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse ibi birimo n’umubyeyi uherutse kwicwa urw’agashinyaguro wari utuye mu Karere ka Ngoma .
Uru rwego rwerekanye ko hagati ya 2019 na 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego bigera kuri 2, 660, biregwamo abantu 3 ,563 nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 21 / Ugushyingo /2024 .
Aho yemeje ko kuri ubu guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside akaba ari icyaha cyihariye 50% y’ibyaha byose bikorwa, kigakurikirwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo kiza kuri 21,8%, ibindi byaha bisigaye bikagenda bigabana iryo janisha risigaye.