FootballHomeSports

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ishobora kutitabira CECAFA U-17, byagenze bite?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutazitabira CECAFA U-17 izabera muri Uganda hagati ya tariki 14 na 28 Ukuboza 2024 kubera ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’amanyanga.

Mu rwego rwo guteza umupira w’amaguru haherewe mu bato mu karere k’ibihugu by’iburasirazuba “CECAFA” iri shyirahamwe ryashyizeho andi marushanwa yunganira CECAFA y’abakuze “CECAFA Senior Challenge Cup” harimo rero n’iri u Rwanda rwagombaga kwitabiri ry’abaterengeje imyaka 17 none amahirwe yo kuryitabira akaba akomeje kuyoyoka.

Nk’uko amakuru yatanzwe na Komiseri w’Amakipe y’Igihugu mu ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA” abivuga ngo kugeza ubu kuba ikipe y’igihugu y’u Rwanda itakwitabiri ayamarushanwa biri ku kigero cya 95%.

Bwana Ngendahayo Vedaste Komiseri w’Amakipe y’Igihugu mu ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA” avuga ku mpamvu nyamukuru bigoye ko u Rwanda rwazitabira aya marushanwa “kubera ko abana bari mu bizamini bisoza igihembwe cya mbere”.

Gusa andi makuru akavuga ko mu minsi ishize iyi kipe yari yahamagawe yakuwemo abana 43 kubera kubeshya imyaka no kugira imyirondoro idahura, ibintu bisanzwe bivugwa mu mupira w’Urwanda.

Ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha “RIB ” mu Rwanda Dr Murangira B. Thierry yabigarutseho avuga ku byaha bigaragara muri siporo y’u Rwanda ndetse anihaniza ababigaragamo.

Ibi bisiga ikibazo kibazwa n’abakunzi ba siporo byumwihariko Abaruhago, ku buryo umupira w’u Rwanda uzatera imbere amarushanwa y’abakiri bato adashyirwamo imbaraga kandi bigaragara ko mu mupira wa none ari ugutegura haherewe hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *