Akanyamuneza ni kose ku muhanzikazi ‘Sheebah Karungi’ wibarutse imfura
Umuhanzikazi uri mu bakunzwe n’imbaga nyamwinshi mu gihugu cya Uganda, “Sheebah Karungi” yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’igihe kirekire atwite.
Kuri uyu wa mbere taliki 25, Ugushyingo 2024, hirya no hino Ku mbuga nkoranyambaga nibwo inkuru yabaye kimomo y’uko uyu umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda uzwi nka Sheebah Karungi yibarutse umwana w’umuhungu.
Aya makuru y’ibyishimo yatangajwe n’umwe mu nshuti z’akadasohoka za Sheebah uzwi nka Roden Y Kabako, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yashimishijwe no kuba uyu muhanzi kazi yibarutse uyu muziranenge.
Aho yagise ati:” nishimiye kuba Sheebah yibarutse umwana w’umuhungu” .
Yifashishije urukuta rwe rwa X, uyu muhanzi sheebah yanditse amagambo ashimira abamusengeye ndetse n’abamubaye hafi, ndets anavuga ku busobanuro bw’izina yise umwana we. Ati: “mwarakoze kunsabira, njyewe n’akanyoni kange tumeze neza . ubu muri aka kanya umutima wange uruzuye ”.
Mu ifoto yaherekeje iyi nyandiko, yerekanaga ubushakashatsi yakoze yifashishije murandasi, mu rwego rwo kugaragaza ubusobanuro bw’izina AMIR yise umwana we. Izina AMIR nkuko bigaragara muri iyi foto, rikomoka mu rurimi rw’icyarabu rigasobanura igikomangoma cyangwa se umuntu ukomoka I bwami.
Uyu mwana wa Sheebah “Amir”, avutse nyuma y’uko nyina yari yaragiye mu gihugu cya Canada mu buryo bwo kwitegura kubyara no kugirango uyu mwana azavukane ubwene gihugu bw’iki gihugu.
Hari bamwe mu bahanzi kandi bagiye bashimira sheebah kubwo kwibaruka, aho twavuga nk’umuhanzi FIK FAMEICA, wagiye kurukuta rwe rwa X akandika ati:“wakoze cyane Maam Amir”.
Uyu muhanzikazi Kandi yakomeje kumvikana cyane avugako ashaka kubyara ariko ntabane n’umugabo kuko ngo atabyishimira.
Sheebah, mu kwezi kwa Nzeri yatangaje ko agiye gukora impinduka mu muziki we, cyane ko ngo yashakaga kuzaba afashe akaruhuko kugira ngo yite ku bucuruzi bwe.
Uyu muhanzi Kazi ufite izina rikomeye aha muri Uganda ndetse no muri Africa muri rusange, yamenyekanye mu ndirimbo nka, “Wakikuba”, “Exercise”, “Nkwatako”, “Boy fire”, “Nakyuka” n’izindi.