Ben Chilwell wa Chelsea nyuma yo kudakoreshwa na Maresca ashobora kwereza muri Juventus
Umwongereza usanzwe ari Myugariro wa Chelsea witwa Ben Chilwell ari kwifuzwa nk’intizanyo n’amakipe agiye akomeye ku mugabane w’i Burayi ayabowe na Juventus mu kwezi kwa mbere nyuma yuko uyu musore agaragaje ko ashaka gusohoka muri iyi ikipe bijyanye nuko yabuze umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Chelsea .
Uyu musore wimyaka 27 yagaragarijwe ko ari mu badakanewe cyane n’umutaliyani utoza ikipe ya Chelsea witwa Enzo Maresca kuva yagera muri iyi ikipe mu cyi, ndetse kuri ubu akaba amaze kumuha iminota igera kuri 45 yo gukina gusa mu marushanwa yose kuva uyu mwaka w’imikino watangira .
Iyi minota nayo uyu musore akaba yarayikinnye mu gice cya kabiri cy’umukino wo mu ijonjora rya gatatu rya Carabao Cup wabahujemo na ekipe ya Barrow, uyu mukino wanarangiye ikipe ya Chelsea inyagiyemo iyi ikipe ibitego 5-0.
Amakuru Daily Box ikesha bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu gihugu cy’ubwongereza yemeza ko amakipe arimo Juventus ashobora guha uyu myugariro wa chelsea aho guhungira ikitwa agatebe k’abasimbura gakomeje kumuvugirizaho ubuhuha kuko iyi ikipe ikunze kwitirirwa umukecuru ushaje ikeneye kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo cyane cyane inyuma ku ruhande rw’ibumoso nyuma yuko abarimo Juan Cabal na Gleison Bremer bombi basanzwe bahakina bari hanze kubera ikibazo cy’imvune.
Nk’uko ikinyamakuru Tuttosport cyibitangaza,ngo iki kigugu cyo mu Butaliyani cyifuza kuzana uwitwa Chilwell ku ntizanyo mu kwezi kwa Mutarama ko muri 2025, ndetse kandi ibi byumvikana ko bagomba no kuzajya bishyura igice cy’umushahara we.
Ikibazo cy’amafaranga gikomeje kuba ingorabahizi muri Juventus nyuma yo gushora bikomeye cyane kuri Douglas Luiz na Teun Koopmeiners mu igura n’igurisha rishize ryo mu ki .
Uyu myugariro yinjiye muri Chelsea mu myaka ine ishize abasha gutwarana n’iyi ikipe igikombe cya champions League,gusa ariko ikibazo cy’imvune ze zihoraho zatumye atagira umwanya uhoraho muri ikipe ibarizwa mu murwa mukuru w’ubwongereza .