HomeOthers

Nyanza : umwana w’imyaka 6 yatwawe n’umuvu ahita apfa !

Umwana w’imyaka itandatu y’amavuko witwa Raissa utuye mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanzayitabye Imana azize umuvu watewe n’imvura nyinshi yaguye ubwo yari yajyanye n’abandi bana kuvoma, ikabasanga ku iriba.

Amakuru agera kuri Daily Box atangaza ko uyu mwana witwa Raissa w’imyaka itandatu  yakurikiye abandi bana bagenzi be ubwo bari bagiye kuvoma ku iriba, imvura ikaza kubasangayo .

Nyuma y’uko iyi mvura nyinshi isanze uyu mwana ku mugezi yahise itera Umuvu w’amazi menshi, wasanze uyu mwana aho yari ari uramutembana , bagenzi be bagerageza kumukuramo ariko biranga, bahita bajya gusaba ubufasha abantu bakuru, baje basanga nyakwigendera yashizemo umwuka.

Urupfu rw’uyu mwana rwanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wabwiye Ikinyamakuru cyitwa Umuseke cyasubiwemo na Radio tv10 ko hahise hatangira gukorwa iperereza.

SP Emmanuel Habiyaremye wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo, bakirinda ko bajya gukinira hanze mu bihe nk’ibi by’imvura, kuko bishobora guteza ibyago nk’ibi byahitanye uyu mwana wari ukiri muto.

Bivugwa ko uyu mwana witwa Raisa yarerwaga na nyirakuru, aho atuye mu Mudugudu wa Rwabihanga mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Iri sanganwa rije nyuma y’igihe kitari kinini , Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere [ Meteo Rwanda ], gitanze umuburo  ko mu gice cya gatatu y’ukwezi k’Ugushyingo 2024, hateganijwemo imvura idasazwe ndetse n’umuyaga uri hejuru, unashobora kuzatera inkangu n’imyuzure.

 Meteo Rwanda ivuga ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu n’umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *