FootballHomeSports

Perezida wa Real Madrid Florentino Pérez yiniguye ku byo kuba Vinicius Junior ataratwaye Ballon D’Or

Perezida w’ikipe ya Real Madrid Florentino Pérez yashyize aratobora agaragaza icyo atekereza ku kuba  Ballon D’Or itaratwawe n’umukinnyi w’ikipe ayobora ndetse agenera n’ubutumwa Rodri wayitwaye ndetse na  Vinicius Junior wahabwaga amahirwe ariko ntayegukane.

Tariki ya 28 Ukwakira 2024, mu gihugu cy’Ubufaransa niho hatangiwe igihembo kiruta ibindi cy’umukinnyi mwiza ku isi “Ballon D’Or” umwaka w’imikino wa 2023-2024 , ni igihembo cyegukanwe n’Umunya-Esipanye  Rodrigo Hernández Cascante “Rodri”  wa Manchester City mu gihugu cy’Ubwongereza y’umutoza Pep Guardiola ibitaravuzweho rumwe cyane ko benshi  byumwihariko Abimadiride bari bazi ko Umunya-Brazil Vinicius Junior ari we uzayegukana.

Abimadiride babimenye kare banga kwitabira ibi birori gusa kuva icyo gihe ubuyobozi burangajwe imbere na muzehe Florentino Pérez ntakintu na kimwe bari barabivuzeho kereka kuba byaramenyekanye ko Vinicius Junior ngo yikuye muri ibi bihembo ndetse n’abakinnyi bagenzibe bagiye bamukomeza nubwo ku rundi ruhande hari n’abagiye bamujomba udukwasi.

Perezida wa Real Madrid Florentino Pérez yatangiye avuga kuri Rodri avuga ko ari umukinnyi mwiza ariko yemeza ko atari akwiye Ballon D’Or uyu mwaka w’imikino yayitwayemo ahubwo yari ayi kwiriye umwaka wabanjirije uwo yayitwayemo.

Anakomeza yemeza ko we abona Dani Carvajal ariwe wari ukwiye gutwara iki gihembo Ati “benshi bavugaga Vinicius gusa yakagombye kuba yarabaye iya Dani Carvajal cyangwa se Bellingham. biragoye kubisobanura.”

Mu butumwa yahaye Umunya-Brazil Vinicius yagize Ati “Vinicius uri umukinnyi mwiza ku isi. ndashaka ko umenya ko abafana b’ikipe ya Real Madrid bakwishimiye ku byo wakoze byose kandi mu bihe bigoye, kandi ibyo byose nibyo byakugize umukinnyi uri we uyu munsi.”

Yongeye kandi kwibasira Impuzamashyirahamwe y’aruhago ku Mugabane w’Iburayi “UEFA” ndetse anavuga ko Super League ntaho irajya ahubwo ayi komeyeho ku ruta mbere , Ati “Super League izashyira ku iherezo ibinyacumi by’ubwikubire bwa UEFA”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *