USA : Abagera kuri 4 barasiwe kw’Ishuri rikuru ry’Apalachee muri leta ya Georgia

Abantu bane bahitanywe n’amasasu kw’ishuri rikuru ry’Apalachee muri Leta ya Georgia mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Igihe abanyeshuri n’abarimu bari bihishe mu cyumba, umuntu yahondaguye ku rugi rw’icyumba cy’ishuri, asakuza incuro nyinshi ngo bafungure. Ubwo guhondagura byahagararaga, Caldera yumvise urundi rusaku rw’amasasu n’abantu bavuza induru. Uyu munyeshuri yavuze ko nyuma, ishuri rye ryahungishirijwe…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatangije  ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’ukwezi bugamije kurwanya gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku mugabane w’Afurika (AAM2024), bufite intego yo gucecekesha imbunda mu bihugu biwugize. Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana, muri gahunda y’icyerekezo cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe cy’amahoro n’umutekano birambye ku mugabane by’umwihariko bishingiye ku…

Read More

Ntwari Fiacre yakirijwe kunyagirwa umuba w’ibitego muri ekipe ye nshya ya Kaizer Chiefs

Ntwari Fiacre usanzwe ari Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yakinnye umukino we wa mbere muri Kazier Chiefs nubwo bitagenze neza kuko banyagiwe na ekipe ya Young Africans  ibitego bine ku ubusa. Ntwari Fiacre yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs avuye muri ekipe ya Ts Galaxy nayo yo muri Afurika y’epfo ndetse ahita anashyirwa ku rutonde rw’abagomba gukina…

Read More

Abakunzi ba ruhago bashyizwe igorora ku mikino y’Igikombe cy’Amahoro

Imikino ibiri y’ikombe cy’Amahoro cya 2024-2025, ya kimwe cya Kabiri yariteganyijwe gukinirwa kuri Kigali Pele Stadium yimuwe ishyirwa kuri sitade Amahoro bisabwe n’amakipe ya Rayon Sports na APR FC azakira iyi mikino. Kuri uyu wa Gatatu wa tariki 30 Mata 2025, nibwo hazakinwa imikino yo kwishyura y”igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025 , muri kimwe cya Kabiri,…

Read More

Sean Dyche utoza Everton we ngo abona nta gitangira igihari yabuza Jarrad Branthwaite kwerekeza muri Manchester united muri Mutarama

Sean Dyche utoza ikipe ya Everton yemeye ko adafite imbaraga zo guhagarika myugariro Jarrad Branthwaite umaze kuba inyenyeri kwinjira muri Manchester United mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Mutarama . Mu gihe cya Dyche nk’umutoza wa Everton , iyi ikipe yaranzwe n’ibibazo by’amikoro biri no mu byagize ingaruka zirimo igurishwa ry’abakinnyi b’ingenzi nka Anthony Gordon…

Read More

UYU MUNSI MU MATEKA :  Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 15 naho Joseph Kabila Kabange abona izuba

uyu munsi ku wa cyumweru , tariki 4 Kanama ni umunsi wa 217 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 149 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo. Bimwe mu byaranze uyu mwaka: Uyu munsi ni tariki ya 4 kanama 2024.Umunsi nk’uyu mu 1993 amasezerano ya Arusha yarasinywe 70 mbere y’ivuka rya YEZU: Umwami w’abami Titus yakuye…

Read More

DRC : Uganda yohereje izindi ngabo zayo muri Ituri

Igisirikare cya Uganda cyimaze kwemeza ko cyohereje izindi ngabo zacyo mu wundi mujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri kariya gace . Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru , Felix Kulayigye usanzwe ari umuvugizi ndetse akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya…

Read More

Rayon Sports yakoze ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 ku biro bya Rayon Sports habaye ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe yari ihagarariwe n’uwari Visi Perezida Roger Aimable NGOGA na komite nshya ihagarariwe na Perezida Thaddée TWAGIRAYEZU. Iri hererekanya bubasha ryakurikiwe no gushimira Patrick NAMENYE wari umunyamabanga wa Rayon Sports mu myaka…

Read More

TODAY IN HISTORY:Taliki ya 14/Kamena ;perezida Xi Jinping yabonye izuba, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi[UEFA] ryarashinzwe…….

uyu munsi kuwa gatandatu ,Tariki 15/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 167 mu igize umwaka, hasigaye 199 ukagera ku musozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka; 844: Louis II yambitswe n’umushumba wa kiliziya Gatolika papa Sergius II ikamba ryo kuba umwami w’ubutaliyane I Roma. 1184: Umwami Magnus V wa Norvège yiciwe mu gitero cyabereye…

Read More

TODAY IN SPORTS HISTORY: Taliki ya 20/Kamena , Antonín Panenka yanditse izina byumwihariko ku bijyanye nuburyo bw’imiterere ye ya Penaliti budasanzwe naho Frank Lampard na Raúl Ramírez

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka mu isi ya siporo; uyu munsi ku wa Kane ,Tariki 20/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 172 mu igize umwaka, hasigaye 194 ukagera ku musozo. 1936 Umunyamerika wiruka Jesse Owens yashyizeho amateka ya metero 100 ku isi amasegonda 10.2. 1960: mu iteremakofe , Floyd Patterson  yigaruriye umudali muri uyu…

Read More