USA : Abagera kuri 4 barasiwe kw’Ishuri rikuru ry’Apalachee muri leta ya Georgia
Abantu bane bahitanywe n’amasasu kw’ishuri rikuru ry’Apalachee muri Leta ya Georgia mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Igihe abanyeshuri n’abarimu bari bihishe mu cyumba, umuntu yahondaguye ku rugi rw’icyumba cy’ishuri, asakuza incuro nyinshi ngo bafungure. Ubwo guhondagura byahagararaga, Caldera yumvise urundi rusaku rw’amasasu n’abantu bavuza induru. Uyu munyeshuri yavuze ko nyuma, ishuri rye ryahungishirijwe…