Ntwari Fiacre yakirijwe kunyagirwa umuba w’ibitego muri ekipe ye nshya ya Kaizer Chiefs
Ntwari Fiacre usanzwe ari Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yakinnye umukino we wa mbere muri Kazier Chiefs nubwo bitagenze neza kuko banyagiwe na ekipe ya Young Africans ibitego bine ku ubusa.
Ntwari Fiacre yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs avuye muri ekipe ya Ts Galaxy nayo yo muri Afurika y’epfo ndetse ahita anashyirwa ku rutonde rw’abagomba gukina na Yanga SC yo muri Tanzania mu mukino wo gufungurwa ku mugaragaro irushanwa rya Toyota Cup muri Afurika y’Epfo aho baje gutsindwa ibitego bine ku ubusa 4-0.
Mu minota ya mbere yo mu gice cya mbere, umukino wasaga nk’aho ufite ku muvuduko muke, nta ruhande na rumwe rugeregeza uburyo bwo gutera mu izamu .
gusa uko iminota yandaga yicuma niko abasore ba ekipe ya Young Africans bagenda botsa igitutu Kaizer Chiefs wanabonaga ko itari yiteguye ari nabyo byaje kuvamo igitego cyo ku munota wa 24 w’umukino cya Prince Dube ku umupira yari ahawe n’umunyezamu we Brandon Petersen. ibi ari nabyo byaje guha icyuho mu gice cya kabiri abarimo Stephane Aziz Ki na Clement Mzize gukomeza gukomeza kwandagaza iyi ikipe yo muri afurika y’epfo .
90+’| #ToyotaCup🇿🇦
— Young Africans SC (@YoungAfricansSC) July 28, 2024
Chiefs 0-4 Young Africans SC#TimuYaWananchi #DaimaMbeleNyumaMwiko pic.twitter.com/6yJKDqwjbs
Uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi w’imyaka 24,warerewe muri APR FC academy akajya muri Marines fc ,AS kigali na Ts Galaxy yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs ku munsi w’ejo.
Glamour Boys nk’uko bakunze gutazira Kaizer Chiefs berekeje muri Turukiya muri mu myiteguro ya Shampiyona, aho bagomba gukina imukino ibiri ya gicuti n’amwe mu makipe yaho mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya 2024-25.
Umutoza wa Kaizer chiefs Nasreddine ,we nitsinda rye rya tekinike baboneyeho umwanya wo gusuzuma ikipe yabo, ndetse n’ abakinnyi baboneyeho kubona isura y’uko itsinda ry’abatoza b’iyi ikipe ryifuza ko bakinamo nkuko yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru.