Watch Loading...
General Today in HistoryHome

TODAY IN HISTORY:Taliki ya 14/Kamena ;perezida Xi Jinping yabonye izuba, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi[UEFA] ryarashinzwe…….

uyu munsi kuwa gatandatu ,Tariki 15/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 167 mu igize umwaka, hasigaye 199 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka;

844: Louis II yambitswe n’umushumba wa kiliziya Gatolika papa Sergius II ikamba ryo kuba umwami w’ubutaliyane I Roma.

1184: Umwami Magnus V wa Norvège yiciwe mu gitero cyabereye ahitwa Fimreite.

1502: Christophe Columb yageze ku kirwa cya Martinique mu rugendo rwe rw’ubushakashatsi rwa kane.

1667: Bwa mbere umuntu yahawe amaraso. Byatangijwe na muganga Jean-Baptiste Denys ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.

1775: Mu ntambara y’impinduramatwara muri leta zunze ubumwe z’ America, George Washington yahawe kuba Komanda w’ingabo mpuzamugabane zari ziri guharanira ubwigenge.

1808: Joseph Bonaparte yabaye umwami wa Espagne.

1836: Leta ya Arkansas yabaye leta ya 25 yemejwe ku rutonde rwa Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1888: igikomangoma cyagombaga kwambikwa ikamba ry’ubwami bw’ubudage (Crown Prince) Wilhelm yabaye Kaiser Wilhelm II; anaba umwami w’abami wa nyuma w’ubwami bw’ubudage. Bitewe n’uko abo yarasimbuye ku bwami babiri aribo Wilhelm I na Frederick III bari bamaze gutabaruka mu gihe cy’umwaka umwe maze umwaka w’ 1888 uba umwaka w’abami b’abami batatu.

1836: Leta ya Arkansas yabaye iya 25 ku rutonde rwa Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1896: Tsunami ikomeye yibasiye u Buyapani ihitana abantu barenga 22.000.

1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashegeshe Espagne.

1945: Hatangijwe Ihuriro Rusange ry’Urubyiruko rw’Abadage ANJV (Algemeen Nederlands Jeugd Verbond), rikora nk’umutwe wa politiki rishingiwe i Amsterdam mu Buholandi.

1954: Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA (Union des Associations Européennes de Football) mu Mujyi wa Bâle mu Busuwisi.

1994: Israel na Vatican byashyize umukono ku masezerano y’imibanire ishingiye kuri dipolomasi.

1996: Igisirikare cya Ireland cyagabye igitero cya bombe gikomeye mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Ibyamamare byabonye izuba kuri uyu munsi mu mateka y’isi:

1542 Richard Grenville, umunyamerika w’umushakashatsi, umunyapolitiki na visi-admiral (washinze ubukoloni bwa Roanoke), wavukiye Bideford mu Bwongereza .


1553 Ernst, Archduke wo muri Otirishiya (umuhungu wa Maximiliyani wa II Umwami w’abami w’Abaroma), wavukiye i Vienne .


1594 Nicolas Poussin, umurangi w’umufaransa, wavukiye hafi ya Les Andelys, mu Bufaransa .


1623 Cornelis de Witt, umunyapolitiki w’Umuholandi akaba n’umuyobozi w’amato (Raid on Medway – Chatham Dockyard), wavukiye i Dordrecht, muri Repubulika y’Ubuholandi .


1636, Johann David Mayer, umuhimbyi w’Ubudage, wavukiye mu mujyi wa Free Imperial City wa Schwäbisch Hall, Ingoma ntagatifu y’Abaroma .


1638 Samuel Apostool, umuyobozi w’amadini ya Flamande (Zonisten) .


1640 Bernard Lamy, umuhanga mu mibare w’umufaransa .


1728 Pietro Alessandro Pavona, umuhimbyi w’imivugo w’Ubutaliyani, wavukiye i Palmanova, muri Repubulika ya Venise .


1767 Rachel Donelson Jackson, umugore wa Perezida Andrew Jackson (1828-37),

1924: General Ezer Weizman, umunyapolitiki wo muri Israel wanabaye president wa 7 w’iki gihugu.

1942: John E. McLaughlin wigeze kuba umuyobozi wungirije mu kigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA (Deputy Director of the Central Intelligence Agency).

1953: Xi Jinping, umunyapolitiki wo mu Bushinwa, akaba president w’ Ubushinwa n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Gikoministe.

1955: David Kennedy, umuhungu wa Robert F. Kennedy, wari murumuna wa John Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi.

923 Robert I, Umwami w’Ubufaransa (922-23), yapfiriye ku rugamba.


948 Romanus I Lecapenus, Umwami wa Arumeniya wa Byzantium (919-44).


991 Theophanu, umugore w’umwami w’abami w’Abaroma Otto II akaba na regent wa Otto III, yapfuye .


1073 Go-Sanjō, Umwami w’abami wa 71 w’Ubuyapani (1068-73), yapfuye afite imyaka 38.


1246 Frederik II “Intambara”, umutware wa Otirishiya na Styria (1230-46), apfira ku rugamba rwa Leitha afite imyaka 35.


1337 Angelus Clarenus/da Cingoli, umuyobozi w’Ubutaliyani.


1341 Andronicus III Paleologus, umwami wa Byzantine (1328-41).


1381 John Cavendish, Umwami mukuru w’Ubwongereza.


1381 Wat Tyler, umuyobozi w’imyigarambyo y’abahinzi y’abongereza yaciwe umutwe i Londres.


1383 Yohani VI Cantacuzenus, Umwami w’abami wa Byzantine.

 1849: James Knox Polk, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 11 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu.

•1993: James Hunt, wakoraga amarushanwa y’amasiganwa ku mamodoka, mu mwaka w’1976 watwaye irushanwa rya Formula One.

2002: General Choi Hong Hi, watangije umukino njyarugamba uzwi nka Taekwondo. Choi Hong Hi Yari umwe mu basirikare bakuru ba Koreya y’Epfo, afite amateka atari make mu mikino njyarugamba ari naho yahereye atangiza Taekwondo, umukino ufite inkomoko muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *