UYU MUNSI MU MATEKA : Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 15 naho Joseph Kabila Kabange abona izuba
uyu munsi ku wa cyumweru , tariki 4 Kanama ni umunsi wa 217 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 149 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.
Bimwe mu byaranze uyu mwaka:
Uyu munsi ni tariki ya 4 kanama 2024.Umunsi nk’uyu mu 1993 amasezerano ya Arusha yarasinywe
70 mbere y’ivuka rya YEZU: Umwami w’abami Titus yakuye icyicaro cy’abami mu mugi wa Yeruzalemu nyuma yo gusenya inkuge y’umwami Herod.
1914: Mu ntangiriro z’intambara ya mbere y’isi yose, ubwo Ubudage bwashakaga gufata umugi wa Paris, bwabanje gufata Ububiligi butari bugize ahantu na hamwe bubogamiye, Ubwongereza bwari inshuti y”ububiligi bwahise burakara maze ku itariki nk’iyi ya 04 Kanama 1914, buhita butangaza intambara ku Budage intambara ikomeza kugenda ikara kugeza ibaye iy’isi yose, uruhande rumwe ruza gutabara urwarwo, gusa ubwo Ubwongereza bwatangaza iyi ntambara ku Budage, Leta zunze ubumwe z’America zagaragaje ko nta hantu na hamwe zibogamiye.
1969: Mu ntambara ya Vietnam, mu nyubako ya yitiriwe Jean Sainteny, Paris, uhagarariye Ingabo z’Amerika Henry Kissinger n’uhagarariye Ingabo za Vietnam y’amajyaruguru Xuân Thuỷ, batangiye kugirana ibiganiro mu ibanga bigamije gusinyana amasezerano y’amahoro ngo intambara irangizwe, nyamara byaje kurangira ntacyo babashije kugeraho.
1831: Léopold Ier yatorewe kuba Umwami w’u Bubiligi.
1936: Léon Blum yatorewe kuba Perezida w’Inama Nkuru y’u Bufaransa.
1947: Umwanzuro No 26 w’Akanama k’Umutekano ka Loni ku birebana n’ibibazo ry’ishyira mu bikorwa ry’ibyemezo.
2012: Abantu bitwaje intwaro bishwe 11 mu Mujyi wa Torreón, Coahuila
1989: Gaz yaraturitse yica ababarirwa mu 100 hafi ya gari ya moshi ebyiri z’abagenzi muri URSS
1928: Perezida w’u Bushinwa, Zhang Zuolin yishwe n’Abayapani
1926: Ignacy Moscicki yabaye Perezida wa Pologne
1919: Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi cyateye Costa Rica.
1912: Massachusetts yabaye leta ya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho umushahara fatizo.
1984: Ku itariki nk’iyi icyari Repubulika ya Haute-Volta cyahinduye izina cyitwa Burkina Faso. Ibi byari birangajwe imbere na Thomas Sankara, waje kwica nyuma y’imyaka itatu gusa ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, muri Kudeta yarirangajwe imbere na Blaise Compaoré.
1958: Billboard yatangije gahunda y’indirimbo ijana zikunzwe cyane ku isi, uru rutonde rw’izi ndirimbo rwaje kujya rwifashishwa rukanagenderwa mu ruganda rwa muzika ku isi.
1958: Charles de Gaulle yavugiye imbwirwaruhame muri Algeria.
1970: Ubwigenge bwa Tonga.
2001: Gyanendra Bir Bikram Shah Dev yambitswe ikamba ry’Ubwami bwa Népal.
2004: Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 15.Yahawe imbabazi mu 2007.
Abavutse kuri uyu munsi:
1961: Havutse Barack Hussein Obama, umunyamategeko, umunyapolitiki w’Umunyamerika wabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe z’america kuva mu 2008 kugeza mu ntangiriro za 2017, ni we Mwirabura wa mbere waruyoboye iki gihugu cy’igihangange kuva cyashingwa mu kinyejana cya 18.
Barack Obama yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Yavukiye I Hawaii, aba ari naho arererwa. Yanditse ibitabo bitandukanye birimo na Dreams from My Father, yanditse mu 1995. Barack Obama ni we inzozi za Martin Luther King zujurijweho ko umunsi umwe umwirabura azayobora igihugu cy’igihangange nk’Amerika.
1738: George III, Umwami w’u Bwongereza. Yatabarutse ku wa 29 Mutarama 1820.
1771: Charles Antoine Morand, umusirikare w’Umufaransa.
1894: La Bolduc, umunyamuziki w’Umunya-Canada.
1915: Modibo Keïta, Perezida wa mbere wa Mali kuva mu 1960 kugeza mu 1968. Yatabarutse ku wa 16 Gicurasi 1977.
1916: Robert Furchgott, Umunyamerika w’umuhanga mu Butabire n’Ubumenyi bw’ibinyabuzima, wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi. Yatabarutse ku wa 19 Gicurasi 2009.
1965: Shannon Walker, Umunyamerika w’umuhanga mu byogajuru.
1971: Joseph Kabila Kabange, Perezida wa Congo Kinshasa.
Martin Luther King, Jr yavukiye Atlanta muri Georgia ku wa 15 Mutarama 1929, atabaruka kuwa 4 Mata 1968 afite imyaka 39 yamavuko. Yaguye ahitwa Memphis mu Ntara ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
756: Shōmu, Umwami w’Abami wa 45 w’u Buyapani.
1206: Adèle de Champagne, Umwamikazi w’u Bufaransa.
1937: Ekaterina Guorguievna Gueladzé, nyina wa Joseph Staline.
1941: Guillaume II, Umwami w’Abami wa nyuma w’u Budage, yategetse kuva mu 1888 kugeza mu 1918.
1973: Maurice René Fréchet, Umunyamibare w’Umufaransa.
1997: Ronnie Lane, umunyamuziki w’Umwongereza (Small Faces).
2002: Fernando Belaúnde Terry, Perezida wa Pérou kuva mu 1963 kugeza mu 1968, yongeye kuba Perezida kuva mu 1980 kugeza mu 1985.
1265: Peter de Montfort, umunyapolitiki wo mu Bwongereza
2015: Billy Sherrill, Umwannditsi w’indirimbo ukomoka muri Amerika.
Tariki ya 04 kanama ni umunsi w’impinduramatwara muri Burkina Faso.
Umunsi nk’uyu mu 1993 amasezerano ya Arusha yarasinywe :
Ingingo ya mbere y’aya masezerano y’amahoro yagiraga iti: “Harangijwe intambara hagati ya guverinoma ya repubulika y’u Rwanda na Front Patriotique Rwandais (FPR)”. Impande zombi ibyo zemeje si byo zakoze.
Aya masezerano yari yarabanjirijwe n’ibindi biganiro n’amasezerano menshi hagati y’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana n’abahoze ari inyeshyamba za FPR- Inkotanyi.
FPR-Inkotanyi yari yarateye u Rwanda iharanira itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda, nk’imwe mu mpamvu nkuru zayo z’intambara ku Rwanda.Inama y’i Mwanza muri Tanzania yo ku wa 17/10/1990, inama y’i Goma muri Zaïre yo ku wa 20/11/1990, inama yo muri Zanzibar tariki 17/11/1991, zari zigamije guhuza impande zombi nyuma y’uko intambara itangiye ku ya 01/10/1990.
Hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara (Cessez-le-feu) y’i N’sele muri Zaïre ku wa 29/03/1991, ay’i Gbadolite muri Zaïre yo ku wa 16/09/1991, ay’i Arusha ya tariki ya 12/07/1992 n’ayandi.
Aya yose yari mu muhate wo guhuza ubutegetsi bw’u Rwanda n’umutwe wa FPR-Inkotanyi ngo bahagarike intambara.
Hagati aha intambara ntiyahagaze yagendaga iba hato na hato mu bice by’amajyaruguru y’u Rwanda aho ingabo za FPR-Inkotanyi zari zarateye ziturutse. Ibihumbi by’abantu bavuye mu byabo.Amasezerano akomeye yasinywe ku wa gatatu tariki 04/08/1993 i Arusha ahari hamaze igihe habera inama zihuza impande zombi.
Ingingo ya gatatu y’aya masezerano yavugaga ko impande zombi zemeranyije ko Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo mu 1991 hamwe n’aya masezerano ari byo bigize Itegeko rikuru rigenga igihugu mu gihe cy’inzibacyuho kizamara amezi 22, nyuma hakaba amatora rusange.
Ingingo ya gatandatu yarebaga igabana ry’ubutegetsi, yemeje ko Faustin Twagiramungu (wapfuye mu 2023) aba Minisitiri w’intebe mu nzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi).
Ko muri minisiteri 21 zigize guverinoma, ishyaka ryari ku butegetsi MRND rihabwa minisiteri eshanu, FPR igahabwa eshanu, ishyaka ritavuga rumwe na Leta rikomeye MDR rigahabwa enye na minisiteri y’intebe, andi mashyaka agabanywa minisiteri zisigaye.
Aya masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi 37 nk’uko ingingo ya karindwi yayo yabiteganyaga.
Ingingo ya gatanu yavugaga ko impande zombi ziyemeje gukora ibishoboka byose aya masezerano agashyirwa mu bikorwa, kandi zigaharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono imbere y’abagabo:
- Umuhuza, Ali Hassan Mwinyi, Perezida wa Tanzania;
- Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nk’indorerezi;
- Melchior Ndadaye w’u Burundi nk’indorerezi;
- Faustin Birindwa, Minisitiri w’intebe wa Zaïre wari uhagarariye umuhuza Perezida Mobutu Sese Seko;
- Dr Salim Ahmed Salim, umunyamabanga mukuru wa OUA (yaje kuba African Union);
- N’abari bahagarariye ONU, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Amerika, Nigeria na Zimbabwe.
Aho abagabo basezeraniye….
Mu Kinyarwanda ‘ni ho bahurira’. Muri politiki…
Tariki 05/10/1993 inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye yatoye umwanzuro 872 wemeje ishyirwaho z’ingabo ziyobowe (mu rwego rwa politike) na Jacques-Roger Booh-Booh ziswe MINUAR, zihabwa ubutumwa bwo guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Mu 1992, Perezida Habyarimana yari yaratangaje ko amasezerano ari gutegurwa i Arusha ari “impapuro gusa” nkuko bivugwa na André Guichaoua, umuhanga mu mibanire y’abantu (sociologie) wakurikiraga iby’akarere k’ibiyaga bigari.
Guichaoua yongeyeho ko icyo gihe Habyarimana yananenze abatavuga rumwe na we ku kuba baranze ko habaho amatora, ndetse ko kuba Habyarimana yaravuze ko ayo masezerano yari “impapuro gusa” bitari bisobanuye ko atari ayashyigikiye, ko ahubwo yari yizeye kuzatsinda amatora rusange nyuma yaho, ndetse akarushaho kugira ijambo mu gihugu.
Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, tariki 28/12/1993 FPR yohereje abasirikare 600 i Kigali ku ngoro yitwaga iya CND (ingoro y’inteko ubu) baje kurinda abanyapolitiki bayo nk’uko byateganywaga n’ayo masezerano.
Aya masezerano ntiyashyizwe mu ngiro mu gihe cyari giteganyijwe, impande zombi zatunganye urutoki kubangamira iyubahirizwa ryayo.
Tariki 06/04/1994 indege yari ivuye i Dar es Salaam muri Tanzania itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, n’abandi, yahanuwe n’igisasu iri kururuka ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe i Kigali bapfa bose.
Perezida Habyarimana yari yasubiye muri Tanzania nk’intambwe ya nyuma ijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Ihanurwa ry’indege y’uyu mutegetsi kugeza n’ubu ntirivugwaho rumwe n’uruhande rwari rushyigikiye ubutegetsi bwe n’uruhande rwa FPR rwamurwanyaga.
Intambara hagati ya FPR-Inkotanyi n’ubutegetsi bw’u Rwanda yarasubukuye byeruye, ariko hanatangira gukorwa Jenoside.
Amasezerano ya Arusha yari amaze amezi hafi 10 asinywe ahera mu mpapuro. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano byakurikijwe nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.
Uyu munsi mu mateka ya kiliziya gatorika :
Mu iyobokamana mu 1903 Giuseppe Melchiorre Sarto yagizwe umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi ku izina rya Papa Piyo X. kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Justin.
Abatagatifu twizihiza none ni Mutagatifu Yohani MARIYA Viyani, Umurinzi w’abasaseridoti.
Iyi ni itariki ikomeye mu mateka ya Kiliziya kuko ariyo tariki hatoweho Papa mushya wa 257 ugendeye ku rutonde rw’abapapa bayoboye Kiliziya kuva kuri Petero Intumwa kugeza kuri Fransisiko, uko ari 266. Uyu mu Papa ntawundi ni Papa Piyo wa X, watowe tariki ya 4 Kanama 1903, atorwa afite imyaka 68, aza aje gusimbura Papa Lewoni wa XIII warumaze kwitaba Imana muri uwo mwaka w’i 1903.
Papa Piyo wa X , amazina ye ni Giuseppe Melchiorre Sarto, yavukiye ahitwa Riese mu mujyi wa Vénise mu gihugu cy’Ubutaliyani., yavutse tariki ya 2 Kamena 1835 yitaba Imana tariki ya 20 Kanama 1914 i Roma. Yashyizwe mu rwego rw’abahire tariki ya 3 Kamena 1951, ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu tariki ya 29 Gicurasi 1954. Guhera ubwo rero yitwa mutagatifu Piyo wa X . Mutagatifu Piyo akaba ahimbazwa tariki ya 21 Kanama.
Giuseppe Melchiorre Sarto yavukiye mu muryango udakize. Se yitwa Giovanni Battista Sarto (1792-1852),akaba yari << un appariteur de mairie>>, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yavugako yarashinzwe kujyana cyangwa gutanga ubutumwa bwa Komine ndetse yakoraga n’umurimo w’ubuhwituzi, atanga amatangazo anyuranye agenewe abaturage ; nyina yitwa Margherita Sanson (1813-1894), akaba yari umudozi w’imyenda.
Giuseppe Melchiore Sarto yavutse ari uwa kabiri mu bana 10. Kuva mu buto bwe yifuzaga kuzaba padiri. Gusa imibereho y’umuryango we ntiyamwemereraga kuzagera ku ndoto ze. Nyamara abifashijwemo nuwari padiri mukuru wa paruwasi avukamo, yaje kubona inkunga ituma abasha kwinjira mu iseminari nkuru ya Paduwa mu Butaliyani. Uyu akaba ari nawo mujyi uvukamo Mutagatifu Antoine wa Paduwa, wabayeho kuva mu 1195 kugeza 1231.
Yarangije kwiga afite amanota meza, nuko ahabwa ubupadiri tariki ya 18 Nzeri 1858. Aha ni mu gihe i Lourdes mu Bufaransa uwitwa Marie-Bernarde Soubirous yabonekerwaga n’Umubyeyi Bikira Mariya akamuhishurira ko ari Utarasamanywe icyaha « Immaculée Conception »(ni hagati y’itariki 11 Gashyantare n’itariki ya 6 Nyakanga 1858). Uyu nawe yaje kugirwa umutagatifu mu mwaka w’1933.
Giuseppe Sarto yagizwe padiri wungirije « vicaire paroissial » wa paruwasi ya Tombolo. Aho yashinze ishuri rito ry’umuziki kugira ngo abakristu bajye babasha kugira uruhare mu missa.
Mu mwaka w’i 1867 padiri Sarto yagizwe padiri mukuru wa Kiliziya ya Salzano. Naho mu mwaka 1875 ahabwa ubutumwa muri Katedrale ya Trévise ahabwa ndetse n’ubutumwa bwo kuba umuyobozi wa roho mu iseminari ya diyosezi.
Mu mwaka w’i 1884 padiri Sarto yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Mantoue, mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yagizwe Cardinal muri Kamena 1893.
Mu mwaka w’i 1903, papa Lewoni wa XIII yitabye Imana . Uwari imbere mubagombaga kumusimnbura yari Karidinali Mariano Rampolla, nyamara byarangiye Karidinali Sarto ariwe utorewe kuba papa, ku itariki ya 4 Kanama 1903, ibintu byamutunguye cyane. Nuko ahitamo izina rya Piyo wa X. Yimitswe tariki ya 9 Kanama 1903.
Nk’umuntu wakomokaga mu muryango uciye bugufi, Papa Piyo wa X yaranzwe n’ubwiyoroshye mu gihe yamaze ari papa, ndetse akomera ku isengesho cyane.