Watch Loading...
HomePolitics

Israel ; Netanyahu yasabye imbabazi igihugu cyose kubw’impfu z’abashimutiwe muri Gaza

Benjamin Netanyahu yasabye imbabazi Abanya-Israel kubera kunanirwa kugarura abashimuswe batandatu basanzwe muri Gaza ku wa gatandatu bapfuye, mu gihe Hamas yaburiye ko abandi bashobora gusubizwa imiryango yabo bari mu bitambaro [by’abapfuye] niba agahenge katagezweho.

Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda ku wa mbere mu myigaragambyo mishya yahamagajwe n’imiryango ifite abayo bashimuswe, kugira ngo bagaragaze uburakari bwabo ku kuba Netanyahu yarananiwe gutahana ababo nyuma y’amezi hafi 11 ashize bashimuswe.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuze aya magambo mu gihe imyigaragambyo yo mu mihanda muri Israel irimo gukaza umurego mu ijoro ryayo rya kabiri, mu kwamagana uburyo leta ye yitwara mu biganiro.

Iyi myigaragambyo mishya ibaye nyuma yuko abantu babarirwa mu bihumbi amagana biraye mu mihanda ku cyumweru mu myigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu, bamwe mu bigaragambya bafunga umuhanda munini wo mu mujyi wa Tel Aviv.

Benshi bari bambaye amabendera ya Israel ndetse bamanika imishumi y’ibara ry’umuhondo – ikimenyetso cyo kwifatanya n’abashimuswe – ku iteme ryitegeye umuhanda munini wa Ayalon.

Nubwo bimeze gutya, ikibuga cy’indege cyitiriwe Ben Gurion cy’i Tel Aviv cyatangaje ko habayeho ihungabana rito ku ngendo ndetse inzu z’uburiro (restaurants) nyinshi na serivisi nyinshi zo kwakira abashyitsi zakoze nkuko bisanzwe.

Minisitiri w’imari wa Israel wo mu murongo w’ibitekerezo by’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera, Bezalel Smotrich, yarase ko Abanya-Israel bagiye ku murimo “ku bwinshi cyane”, ndetse ko bagaragaje ko batakiri abacakara b'”ibyifuzo bya politike”.

Ahandi, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko Netanyahu atarimo gukora ibihagije kugira ngo amasezerano na Hamas yo kurekura abashimuswe n’ay’agahenge agerweho.

Hari amakuru yumvikanisha ko icyifuzo gishya kizohererezwa Minisitiri w’intebe wa Israel nk'”icya nyuma”.Benshi bashinja Netanyahu guhagarika amasezerano agashyira imbere kurokoka kwe bwite muri politike, we arabihakana.

Inshuti za Netanyahu z’abahezanguni mu gukomera ku bya kera zakangishije kwikura muri leta y’urugaga, ibintu bibangamiye amahirwe ye yo kuguma ku butegetsi, naramuka yemeye amasezerano ashingiye ku gahenge gahoraho mbere yuko Hamas isenywa.

Abahuza bo muri Amerika, Misiri na Qatar barimo kugerageza kugeza ku masezerano y’agahenge, yatuma Hamas irekura abashimuswe 97 igifunze, barimo nibura 33 bifatwa ko bapfuye, na yo igahabwa imfungwa z’Abanye-Palestine zifungiye mu magereza yo muri Israel.

Ku rubuga nkoranyambaga X, Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yatangaje ko ababajwe cyane n’icyo cyemezo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, yavuze ko icyo cyemezo gitanze “ubutumwa buteje ikibazo cyane” kuri Hamas na Iran.

Hagati aho, imihango yo gushyingura bamwe mu bashimuswe bishwe ku wa gatandatu yabaye.

Nyina wa Hersh Goldberg-Polin – umwe mu bashimuswe umurambo we watowe n’igisirikare cya Israel ku wa gatandatu – yavuze ijambo mu gushyingurwa kwe, avuga ko hari hashize amezi afite “akababaro kenshi no guhangayika” kubera umuhungu we.

Rachel Goldberg-Polin yavuze ko cyabaye “icyubahiro gihebuje” kuri we kuba nyina w’uwo muhungu. Mu gihe yashimuswemo, Hersh yoherereje umuryango we ubutumwa bubiri bwo kuri telefone, yandika ati: “Ndabakunda” na “Mumbabarire”.

Abitabiriye umuhango wo gushyingura bari bari mu mihanda y’i Yeruzalemu. Muri uwo muhango, Perezida wa Israel Isaac Herzog yagejeje ijambo ku bo mu miryango yabuze abayo.

Igisirikare cya Israel cyatangiye igikorwa cyacyo cyo gusenya Hamas muri Gaza, mu gusubiza ku gitero kitari cyarigeze kibaho mbere Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira mu mwaka ushize, cyiciwemo abantu hafi 1,200, naho abandi 251 barashimutwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *