HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Umutoza wa APR FC yongeye kwibazwaho! Al Ahly yanze ubusabe bwa Nice bwo kubagurisha umukinnyi

Igihugu cya Misiri  kirigutegura  gahunda yo gusaba kuzakira mikino ya Olempike  ya 2036  ikakirirwa I Cairo nyuma  y’uko ubu imikino ya Olempike  ya 2024 iri kubera I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.(#MickyJr)

Ikipe ya Nice mu gihugu cy’Ubufaransa  y’umutoza  Franck Haise  yatanze akayabo ka  $2.7M   mu ikipe ya Al Ahly kugirango ibagurishe umusore wabo Mohamed Abdelmonem  Umunya-Misiri w’imyaka 25 ukina yugarira  gusa ikipe ya  Al Ahly yanze aka kayabo kaya mafaranga.(#KingFut)

Umunya-Nigeria Augustine Tunde Oladapo w’imyaka 29 akaba akina hagati mu kibuga yamaze gushyika muri Algeria aje gusinyira ikipe ya ES Setif yo muri ikigihugu  akaba yari asanzwe akina muri shampiyona ya Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo “Linafoot “ mu ikipe ya TP Mazembe.(#MickyJr)

Ikipe  y’ingabo z’igihugu APR FC yaserutse mu mwambaro mushya uriho n’umufatanyibikorwa mushya Visit Rwanda, hari mu mukino wa gicuti mpuzamahanga bakinagamo na Simba SC yo muri Tanzania mukitwa “Simba Day” inabatsinda  ibitego 2-0 umukino wa bereye kuri Benjamin Mkapa Stadium.(#APR FC)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’ibirori biryoheye ijisho by’umunsi w’igikundiro iyi kipe yagaragarijemo abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.(#Kigali To Day)

Azam FC yageneye Perezida Kagame impano, umuyobozi Mukuru [CEO] wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati yashyikirije perezida wa Rayon Sports impano bateguriye Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame hari mu munsi w’igikundiro “Rayon Day” wabereye kuri Kigali Pele Stadium ahari hahuriye abafana benshi kandi baturutse impande zose z’igihugu.(KGLNews)

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana  Sumaila Moro  uherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya Police FC yamaze kumvikana byose kugirango asubira mu ikipe ya  Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu , kuri ubu uyu musore yari yibereye iwabo mu biruhuko biteganyijwe ko byibuze agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu ntagihindutse.(#Kigali To Day)

Rayon Sports yemeje kapiteni wayo mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 akaba ari Muhire Kevin wari kapiteni wayo mu mwaka ushize w’imikino ndetse akaba aherutse kongera amasezerano mashya y’umwaka umwe , yagaragajwe nawe ku munsi w’igikundiro “Rayon Day” wabereye muri Kigali Pele Stadium.(#Rayon Sports)

APR FC yatsindiwe i Dar es Salaam ibitego 2-0, umutoza yongera kwibazwaho, abakunzi na abafana  ba  APR FC bakomeje kwibaza niba abakinnyi b’abanyamahanga baguzwe batari ku rwego cyangwa niba umutoza abatinyisha cyane kuko batarahabwa umwanya ngo babanze mu kibuga.(#Isimbi)

Dore urutonde rw’Abakinnyi umwe kuri umwe Rayon izakoresha muri 2024-2025 haba mu bagore na bagabo, kuri uyu wa gatandatu Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino haba mu bagabo ndetse no mu bagore umuhango wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu kiswe umunsi w’igikundiro “Rayon Day”.(#DailyBox)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *