Perezida Museveni yabwiye urubyiruko rushaka kwigaragambiriza muri Uganda ko ruzaba ruri gukina n’umuriro
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yihanangirije abigaragambyaga ko “bazakina n’umuriro” nibaramuka bakomeje gahunda yo gukora urugendo rwo kurwanya ruswa mu nteko ishinga amategeko ku wa kabiri. Abasore n’inkumi b’abagande bari gutegura urugendo ku mbuga nkoranyambaga basaba ko ruswa ihagarara muri guverinoma.Bivugwa ko batijwe umurindi na bagenzi babo bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya, bateguye imyigaragambyo…