Watch Loading...
FootballHomeSports

Rayon sports imaze kugwa miswi na Gorilla fc mu mukino wa gicuti

Rayon sports imaze kugwa miswi na ekipe ya Gorilla fc igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa gishuti waberaga kuri Kigali Pele Stadium .

Mukanya gashize Kuri Kigali Pelé Stadium harimo kubera umukino wa gicuti wari urimo guhuza Rayon Sports na Gorilla FC,uyu mukino ukaba watangiye guhera saa Cyenda n’Iminota 45.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga: Ndikuriyo, Aimable (c), Ombolenga, Richard, Gning, Seif, Ganijuru, Fiston, Hadji, Rukundo na Jesus ,hanyuma abarimo Khadime, Mugisha, Serieux, Amza, Adama, Justin, Serumogo, Pascal, Bugingo, François na Emmanuel bari ku gatebe ka abasimbura.

Kurundi ruhande Gorilla FC yabanje mu kibuga: Muhawenayo, Victor Murdah (c), Duru Mercy Ikena, Nshutinziza Didier, Uwimana, Nsengiyumva, Uwimana Emmanuel, Ntwari Evode, Nduwimana Franck, Irakoze Darcy na Muhamed Bobo Camara.

Bobo Camara yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ku gitego yatsindishije umutwe naho ku munota wa 20, Ishimwe Fiston yishyuye ku mupira yateye yigaramye uturutse ibumoso.

uyu mukino wari ugamije kwerekana abakinnyi bashya baguzwe n’impande zombi yaba ku ruhande rwa Rayon sports ndetse no ku ruhande rwa Gorilla fc gusa si byo gusa uyu mukino wari ugamije kuko aya makipe yombi yari akenye amafaranga yo kwifashisha mu kwiyubaka muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi byumwihariko ikipe ya Rayon sports yakomeje kuvugwamo ibi bibazo .

kuko amakuru dufite kugeza ubu ni uko iyi ikipe itari yarangiza gukusanya amafaranga yo kwishyura uwahoze ari kappiteni wayo Muhire Kevin wamaze kuba abasaba asaga gato ibihumbi 45 by’amadolari kugirango abe yakongera amasezerano.si uwo gusa kuko Murera nabwo hari amakuru avugwa y’uko bananiwe kumvikana ku kijyanye n’amafaranga n’umunyeburezile Robertinho wahoze ubatoza ku kuba yagaruka kongera gutoza iyi ikipe.

Nino muri uyu mukino uwitwa Adama BAGAYOGO ufite imyaka 20 ukina hagati asatira yahundagarijweho amafaranga menshi cyane n’abafana ba ekipe ya Rayon sports nyuma yo kwitwara neza muri uyu mukino.

AMAFOTO YARANZE UMUKINO:👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *