Watch Loading...
Home

FRANCE : imikino olempike yahumuye ;umutekano wakajijwe ndetse abaturage bamwe na bamwe bavuye i Paris

Imyiteguro y’imikino olempike izaba kuri 26/Nyakanga mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Paris yakajije umurego ndetse ikaba yanabangamiye imibereho isanzwe y’abaturage bijyanye n’icungwa ry’umutekano ridasanzwe muri ibi bihe.

Kuri uyu wa gatandatu, imyiteguro y’imikino Olempike igiye kubera i Paris yakajije umurego mu murwa mukuru w’Ubufaransa mu gihe amakipe menshi y’abacungumutekano ari kugenzura umuhanda w’ibirometero bitandatu werekeza i Seine ahagomba kubera ibi birori byo gufungura iyi mikino ku mugaragaro . mu gihe iyi myiteguro yahungabanyije cyane ubuzima busanzwe bw’abaturage bo mu mujyi wa Paris rwagati, abayiteguye bavuga ko amatike miliyoni 8.7 yamaze kugurishwa.

imyiteguro y’imikino Olempike igiye kubera i Paris yongereye ubukana mu gihe amakipe y’umutekano yazengurukaga inkombe za Seine mbere y’imihango yo gutangiza iki gikorwa ,ibi bijyana nuko ku wa gatanu abayobozi bakuru ba komite mpuzamahanga y’imikino Olempike bazahurira mu murwa mukuru w’Ubufaransa mu gutangiza iyi mikino ku mugaragaro.

Abapolisi bafite imbwa kabuhariwe mu gucunga umutekano basuzumye inzira y’ibirometero bitandatu banyura kuri Seine ahagomba kubera ibi birori .Igipolisi cy’Ubufaransa cyatse amaboko mu gucunga umutekano kuri bagenzi babo baturutse mu bihugu byinshi, harimo Espagne, Ubwongereza na Qatar.

Umubare ni muremure kuri parade zo mu mazi; kuko ni ubwambere umuhango wo gutangiza imikino y’impeshyi uzabera hanze ya stade.Imyiteguro y’uyu muhango yateje ihungabana ryinshi kubatuye i Paris rwagati, aho bagomba kuba bafite itike ifite code yihariye ya kugirango bambuke Seine kugirango babashe kwihera amaso iyi mikino.

Behi Samadian w’imyaka 69, ufite butike i Saint-Germain-des-Pres abajijwe n’umunyamakuru wa France 24 ku mpinduka zaba zatewe n’iyi mikino yagize ati:”Dufite abakiriya bake cyane ugereranyije n’ibisanzwe mu byumweru bibiri bishize. Nta ba mukerarugendo benshi bahari pe kandi abanye Parisi benshi bavuye mu mujyi mu rwego rwo kwisanzura mbese abakiriya bacu bose baragiye “.

Intumwa z’amakipe zatangiye kugenzura mu midugudu olempike y’abakinnyi batuyemo bareba ko yujuje ibisabwa ariko bamwe bahageze bahera hanze kubera icikagurika ry’ihuzanzira bifitanye isano n’impanuka yabaye ku ruganda rucuruza serivisi za murandasi rwa Microsoft yo ku wa gatanu.

Ku wa gatanu, umuyobozi mukuru w’imikino, Tony Estanguet, yabwiye abanyamakuru ati: “Kimwe n’ibigo byinshi ku isi, twahuye n’iki kibazo cya Microsoft ku isi ,Seriveri zacu zose zagize ikibazo muri iki gitondo ,icyakora sisitemu yo kwemerera kugura amatike iraza kongera gukora bitarenze nimugoroba”

Mu makuru meza ahari kugeza ubu, ni uko sisiteme y’ifashishwa mu kugura amatike itigeze ikorwaho cyane n’iryo sanganya , Abari gutegura ibi birori bavuga ko amatike miliyoni 8.7 yamaze kugurishwa, aka gahigo ka amatike miliyoni 8.7 kavanyeho amateka yo mu mikino Olempike ya Atlanta yo mu 1996 aho hari haguzwe arenga miliyoni 7.9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *