TODAY IN SPORTS :Chris Froome yegukanye Tour de France naho Erling Braut Haaland abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1968 Jan Janssen ukomoka mu Buholandi yegukanye tour de france yabaga ku nshuro yayo ya 55.
1989 mu mukino w’iteramakofe ,Mike Tyson yakubise Carl Williams ubatagaruka kuri round ya mbere mu cyiciro cy’abafite ibiro byinshi.
2002 Michael Schumacher umushoferi w’umudage watwariraga Ferrari, yegukanye igikombe cya Shampiyona y’abashoferi b’utumodoka duto ya F1 ,ahita yandika amateka yo gutwara grand prix 5 wenyine ku isi nyuma yo kwegukaana Grand Prix y’Ubufaransa kuri Circuit de Nevers Magny-Cours.
2007 mu mukino wa Ruguby, Nouvelle-Zélande yatsinze Ositaraliya ku mukino wa nyuma,aho yayitsinze amanota 26 kuri 12 kuri sitade ya Eden Park muri Auckland ihita inatwara igikombe cyayo cya gatatu cya Tri Nations Rugby.
2007 Rutahizamu David Beckham yakinnye umukino we wa mbere muri ekipe ya Los Angeles Galaxy ikina shampiyona yo muri Amerika izwi nka Major League Soccer nyuma yo kumusinyisha amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka asaga miliyoni gato 250 z’amadolari.
2013 Tour de France, Chris Froome wo mu Bwongereza yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo y’ijana.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
Uyu munsi Endrick yijihije isabukuru yimyaka 18. Umukinnyi wa Real Madrid wavutse ku ya 21 Nyakanga 2006 muri Brasilia kandi ni umwe mu mpano z’umupira wamaguru zikomeye ku isi.
2000 Erling Haaland rutahizamu w’umupira w’amaguru wo muri Noruveje watwaye shampiyona ya English Premier League aho yatsindiye ibitego 35 Manchester City mu mwaka wa 2023; gusa yaciye mu makipe nka Molde FK, Red Bull Salzburg na Borussia Dortmund, yavukiye i Leeds, mu Bwongereza.
1988 DeAndre Jordan, umukinnyi wa NBA w’umunyamerika ukinira Denver Nuggets, wavukiye Houston, muri Texas.
1988 Chris Mitchell, umukinnyi wumupira w’amaguru wa Ecosse, wavukiye Stirling, muri Ecosse.
984 Liam Ridgewell,umukinnyi w’umupira wamaguru w’umwongereza, wavukiye Bexleyheath, mubwongereza.
1981 Joaquín Sánchez, umukinnyi w’umupira wamaguru ukomoka muri Espagne wakiniye Real Betis imikino 445; akinira na Valencia, Málaga utibagiwe na Fiorentina, wavukiye El Puerto de Santa María, Espanye.
1981, Stefan Schumacher, umukinnyi w’amagare wo mu Budage, wavukiye Ostfildern, mu Budage bw’Uburengerazuba.
1981 Titus Bramble, umukinnyi wumupira wamaguru w’umwongereza, wavukiye Ipswich, Engalnd.
1979, Luis Ernesto Michel, umunyezamu w’umupira w’amaguru wo muri Mexico wakiniye CD Guadalajara imikino 252, yavukiye El Grullo, Jalisco, Mexico.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
1972 Ralph Craig, umukinnyi w’umunyamerika wiruka ufite umudali wa zahabu mu mikino ya olempike muri metero 200 mu mwaka wo mu 1912, yapfuye afite imyaka 83.
1990 Rich Vogler, umunyamerika usiganwa ku magare, yapfuye azize impanuka yo gusiganwa afite imyaka 39.
1991 Paul Warwick, umushoferi wo gusiganwa ku mamodoka wo mu Bwongereza .
2012 Don Wilson, umukinnyi wihuta wa Cricket mu Bwongereza , yapfuye afite imyaka 74.
2017, Peter Doohan, umukinnyi wa tennis wabigize umwuga wo muri Ositaraliya, yapfuye azize indwara ya neurone ya moteri afite imyaka 56.
2022 Milan Dvošák, umupira wamaguru wo muri Czechia wakiniye imikino 13 ikipe y’igihugu ya Cekosolovakiya;anakinira Dukla Prague imikino 261, yapfuye afite imyaka 87.