FootballHomeSports

Azam fc niyo izakina na Rayon sports kuri Rayon Day!

ikipe ya Azam fc yo mu gihugu cya Tanzania imaze gutangazwa nka ekipe izakina na Rayon sports ku munsi wayo wiswe “Rayon Day”.

Rayon Sports izakina na Azam FC yo muri Tanzania ku “Munsi w’Igikundiro” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024. aya makuru amenyekanye nyuma y’uko abakunzi ba Gikundiro basaga nkaho bari mu gihirahiro nyuma yuko Murera itangaje amataliki ibi birori ngarukamwaka bizaberaho ariko ntitangaze ikipe bazakina nayo.

Amakuru Daily Box ifitiye gihamya ni uko murera izacakirana na ekipe y’uruganda rwa Azam isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania ku isaha y’isaa kumi n’imwe kuri sitade Amahoro imbere y’abarenga ibihumbi mirongo itatu n’icyenda bicaye neza kuri uyu munsi w’igikundiro.

Azam football club ni ikipe nayo iri kwimenyereza ubutaka ndetse n’ikirere cy’urwa gasabo kuko ntago ari ubwa nyuma izaba ije kuhakinira kuko igomba kucakirana na ekipe y’ingabo z’ingabo z’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa nyafurika ya Caf Champions League aterwa inkunga na sosiyete ikora ubucukuzi bwa peteroli muri Afurika ya TOTAL.

Usibye uyu mukino wa Azam Murera izakina izanakora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi bashya baguzwe na nimero bazambara ndetse hakaba n’amakuru avugwa ko ari nawo munsi wo kuzerekaniramo umutoza mushya w’iyi ikipe ugomba kuzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2024-25 .sibyo gusa murera inaboneraho umwanya wo kwerekana abafatanyabikorwa bashya bazakorana nayo mu mwaka utaha.

Ku munsi nkuyu mu mwaka ushize Gikundiro yagaritswe na Police fc nyuma yo kuyitsinda kimwe kitishyurwa imbere y’imbaga y’abafana bayo kuri Kigali Pele stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *