Paper Talk[Europe]: Manchester United yafashe umwanzuro ukakaye kuri Antony, Barcelona igiye gusinyisha undi mukinnyi utari Nico Williams

Crystal Palace y’umutoza Olivier Glasner y’iteguye gutanga amafaranga angana na £30m kuri Emile Smith Rowe, 23 Umusore ukina hagati mu kibuga muri Arsenal. (Talksport)
Umunya-Spain ukina hagati mu kibuga Sergi Roberto, 32, ashobora kwerekeza muri shampiyona yabongereza Premier League nyuma y’uko asoje amasezeranoye mu ikipe ya Barcelona kandi ikaba ntagahunda ifite yokumwongerera amasezerano . (Mundo Deportivo – in Spanish)
Chelsea irashaka gusinyisha umuzamu wundi kugirango aze guhangana na Robert Sanchez Umunya-Esipanye w’imyaka 26 nubwo na Robert Sanchez ubwe utahamya ko azaba umunyezamu wa mbere wa Chelsea umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko Đorđe Petrović agize umwaka mwiza w’imikino. (Telegraph – subscription required)
Liverpool y’iteguye ku gurisha umuzamu wayo w’imyaka 25 Caoimhin Kelleher mugihe icyari cyo cyose babona ikipe ibaha amafaranga meza kuri uyu munya repubulika ya Ireland. (Football Insider)
Umunya-Brazil Richarlison, 27 y’iteugye kuba yakwerekeza muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia gusa biteganyijwe ko ikipe ya Tottenham Hotspur izemera gusa igiciro cya £60m. (HITC)
Leicester City yonge gutanga ubusabe bw’Amafaranga bungana na £21m mu ikipe ya Juventus kugirango babagurishe Umunya-Argentine Matias Soule, 21, ndetse Leicester City irizera ko ayo mafaranga ahagije ubundi ikabona uyu mukinnyi . (Telegraph)
Newcastle United y’izeye ko izahangamura ikipe ya Westham United ndetse na Juventus mu gusinyisha Jean-Clair Todibo, 24, myugariro w’ikipe ya Nice wanifujwe cyane na Manchester United bikarangira itamutwaye. (HITC)
Chelsea ntago irava burundu mu mugambi wayo wogutwa umusore w’ikipe ya Napoli Victor Osimhen, 25, nubwo ikipe ya Paris St-Germain ariyo iyoboye mu gutwara uyu Munya-Nigeria . (Caught Offside)
Crystal Palace yamaze gutangira ibyibanze mu mushinga wogusinyisha umusore w’ikipe ya Marseille mu Bufaransa Ismaila Sarr mababa akab n’Umunya-Senegal w’imyaka 26 . (Athletic – subscription required)
Umusore w’ikipe ya Chelsea Noni Madueke yaba yatangiye kureshywa n’ikipe ya Newcastle United kugirango babe bamwibikaho uyu musore ukina nkamababa akaba Umwongere w’imyaka 22 . (Football Insider)
Liverpool na Newcastle United zose zirifuza gutwara Umuhorandi w’imyaka 19 Dean Huijsen gusa bitewe nuko uyu mukinnyi ahenze cyane bishobora kubangamira aya ma ekipe dore ko ahagaze igiciro cya £25.3m. (Tuttosport – in Italian)
Manchester United y’iteguye kureka Umunya-Brazil Antony, 24, nyuma yokugaragaza urwego rurihasi mu gihe amaze mu ikipe ya Manchester United .agomba kugenda gusa mu buryo bw’intizanyo ndetse ikipe imwifuza igomba kuba y’iteguye kwishyura umushahara wa Antony wose ahembwa buri cyumweru. (ESPN)
Barcelona yamaze gusabako Umusore w’umunya Esipanye Dani Olmo, 26 ukinira ikipe ya RB Leipzig yomu gihugu cy’Ubudage yayisinyira amasezeano y’imyaka itandatu abahagarariye umukinnyi n’ibo bari mu biganiro na Barcelona . (Mundo Deportivo – in Spanish)