EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Manchester United yafashe umwanzuro ukakaye kuri Antony, Barcelona igiye gusinyisha undi mukinnyi utari Nico Williams

Crystal Palace  y’umutoza Olivier Glasner  y’iteguye gutanga amafaranga angana na  £30m  kuri Emile Smith Rowe, 23 Umusore ukina hagati mu kibuga muri Arsenal. (Talksport)

Umunya-Spain  ukina hagati mu kibuga  Sergi Roberto, 32, ashobora kwerekeza muri shampiyona yabongereza Premier League  nyuma y’uko asoje amasezeranoye mu ikipe ya Barcelona kandi ikaba ntagahunda ifite yokumwongerera amasezerano  . (Mundo Deportivo – in Spanish)

Chelsea irashaka  gusinyisha umuzamu wundi kugirango aze guhangana na Robert Sanchez Umunya-Esipanye w’imyaka 26  nubwo na  Robert Sanchez ubwe  utahamya ko azaba umunyezamu  wa mbere wa Chelsea umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko Đorđe Petrović agize umwaka mwiza w’imikino. (Telegraph – subscription required)

Liverpool  y’iteguye ku gurisha umuzamu wayo w’imyaka 25 Caoimhin Kelleher  mugihe icyari cyo cyose babona ikipe ibaha amafaranga meza kuri uyu munya repubulika ya   Ireland. (Football Insider)

Umunya-Brazil  Richarlison, 27 y’iteugye kuba yakwerekeza muri  Saudi Pro League muri Saudi Arabia  gusa biteganyijwe ko ikipe ya Tottenham Hotspur izemera gusa igiciro cya  £60m. (HITC)

Leicester City yonge gutanga ubusabe bw’Amafaranga bungana na  £21m  mu ikipe ya Juventus  kugirango babagurishe Umunya-Argentine Matias Soule, 21,  ndetse  Leicester City  irizera ko ayo mafaranga ahagije  ubundi ikabona uyu mukinnyi  . (Telegraph)

Newcastle United  y’izeye ko izahangamura ikipe ya  Westham United  ndetse na Juventus  mu gusinyisha Jean-Clair Todibo, 24, myugariro w’ikipe ya  Nice  wanifujwe cyane na  Manchester United  bikarangira itamutwaye. (HITC)

Chelsea ntago irava burundu mu mugambi wayo wogutwa  umusore w’ikipe ya Napoli Victor Osimhen, 25, nubwo ikipe ya   Paris St-Germain ariyo iyoboye mu gutwara uyu Munya-Nigeria . (Caught Offside)

Crystal Palace yamaze gutangira ibyibanze mu mushinga wogusinyisha umusore w’ikipe ya   Marseille mu Bufaransa   Ismaila Sarr mababa  akab n’Umunya-Senegal w’imyaka 26 . (Athletic – subscription required)

Umusore w’ikipe ya  Chelsea  Noni Madueke  yaba yatangiye kureshywa  n’ikipe ya  Newcastle United kugirango babe bamwibikaho  uyu musore ukina nkamababa akaba Umwongere w’imyaka 22  . (Football Insider)

Liverpool na Newcastle United zose zirifuza gutwara  Umuhorandi  w’imyaka 19  Dean Huijsen  gusa bitewe nuko uyu mukinnyi ahenze cyane bishobora kubangamira aya ma ekipe dore ko ahagaze igiciro cya  £25.3m. (Tuttosport – in Italian)

Manchester United y’iteguye kureka Umunya-Brazil  Antony, 24, nyuma yokugaragaza urwego rurihasi  mu gihe amaze mu ikipe ya Manchester United .agomba kugenda gusa mu buryo bw’intizanyo ndetse ikipe imwifuza  igomba kuba y’iteguye kwishyura umushahara  wa Antony wose ahembwa buri cyumweru. (ESPN)

Barcelona yamaze gusabako Umusore w’umunya Esipanye Dani Olmo, 26  ukinira  ikipe ya RB Leipzig  yomu gihugu cy’Ubudage  yayisinyira amasezeano y’imyaka itandatu abahagarariye umukinnyi n’ibo bari mu biganiro na Barcelona  . (Mundo Deportivo – in Spanish)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *