HomePolitics

UKRAINE – RUSSIA WAR : impirimbanyi yo muri Ukraine yarwanyaga kuvugwa ku ururimi rw’ikirusiya mu gihugu yasanzwe yapfuye

Uwahoze ari umudepite ukomoka mu gihugu cya Ukraine yapfuye nyuma yo kurasirwa mu muhanda mu mujyi wa Lviv mu burengerazuba bwa Ukraine.


Iryna Farion yateje impaka mu 2023 avuga ko abantu baziko bakunda igihugu cyabo bo muri Ukraine batagomba kuvuga Ikirusiya uko byagenda kose.Kuri uyu wa gatanu, iperereza ry’iyicwa ry’umwarimu w’indimi w’imyaka 60 ririmo ryakozwe n’igipolisi rivuga ko bishobora kuba ari igitero cyamugabweho.Magingo aya, uwamuteye ntaramenyekana,Polisi ivuga ko umuriro w’amashanyarazi wagize ingaruka kuri CCTV zo muri ako gace kuburyo kubona amashusho bigoye ya camera zo kumuhanda bigoye.

Guverineri w’akarere ka Lviv, Maksym Kozytskyi, kuri Telegram yavuze ko Madamu Farion yapfiriye mu bitaro nyuma yo kuraswa.ibi byanahmaijwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Ihor Klymenko,aho yavuze ko ibi atari ubwicanyi bubonetse ubwo ari bwo bwose kandi ko abapolisi bakwiye gushakisha impamvu yihariye ibyihishe inyuma.

Ibi yabitangaje abinyujije mu butumwa bwa Telegram”Dufite verisiyo zitandukanye z’ubwicanyi nk’ubu gusa Icy’ingenzi, navuga ko bifitanye isano n’ibikorwa by’imibereho na politiki bya Farion ndetse no kudakundwa n’abantu ku giti cyabo “,.


Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ipererza rikomeye rya polisi rikiri gukorwa,yagize ati: “Harimo gukorwa iperereza ku mpapuro ze zose, harimo n’iziganisha ku Burusiya.


Ishyaka rya politiki rikomeye ry’abenegihugu Svoboda riharanira Ubwisanzure Madamu Farion yari umwe mu banyamuryango ryo ntakujijinganya ryahise rishinja Uburusiya ubu bwicanyi.Uri hagarariye yasobanuye Mu magambo avuga ko leta ya Moscou yarashe mu rusengero kubera ko bavuga ururimi rwa Ukraine none rero ko nta kabuza ko ari nabo bivuganye iyi mpirimbanyi.


Mu 2023, Madamu Farion yavuze ko abakunda igihugu cya Ukraine batagomba kuvuga Ikirusiya ahantu hose, harimo no ku murongo w’imbere, kuko ari rwo rurimi rw’igihugu cyibasiye igihugu cyabo.Yavuze ko Ikirusiya ari “ururimi rw’umwanzi, wica, ukavangura, kandi ukansambanya ku gahato”, yongeraho ati: waba uri umusazi bigeze he uri kurwana n’ingabo za Uburusiya nawe warangiza ukavuga ikirusiya ?”


Amagambo ye yateje urunturuntu mu abantu benshi muri Ukraine muri icyo gihe, abantu banamushinja ko yateje urwango rushingiye ku ndimi.


ibi byanatumye yirukanwa muri kaminuza yo mu burengerazuba bwa Ukraine kandi anakorwaho iperereza n’urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine (SBU).
gusa muri Gicurasi, Urukiko rw’Ubujurire rwa Lviv rwasohoye icyemezo kimusubiza kuri uyu mwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *