Ubushita bw’Inkende yamaze kuba indwara yugarije ubuzima rusange muri Afurika
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende yugarije ubuzima rusange muri Afurika. Umuyobozi wa Africa CDC, Jean Kaseya, yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye miliyoni 10 z’inkingo zo guhangana n’iki cyorezo, ari ko kugeza ubu hari izigera ku bihumbi 200 gusa. Kuva mu ntangiriro z’yu mwaka, abarenga…