Watch Loading...
FootballHomeSports

Transfert : Ikipe ya Liverpool iri mu biganiro bya nyuma na Martin Zubimendi

ikipe ya Liverpool irifuza umunyesipanye Martin Zubimendi ufite imyaka 25 usanzwe ukina mu kibiga hagati muri ekipe ya Real Sociedad yo mugihugu cya esipanye.

Uyu musore wimyaka 25 yitwaye neza mu ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Uburayi mu ikipe ye y’igihugu ya Espagne ubwo umukinnyi wa Manchester City witwa Rodrigo Hernández Cascante bakunze kwita Rodri yaje kugira ikibazo cy’imvune mu gice cya kabiri ubwo bahuraga n’Ubwongereza.

Ikipe ya Liverpool ntirasinyisha umuinnyi n’umwe wo mu ikipe ya mbere iyobowe numutoza mukuru Arne Slot hamwe n’umuyobozi mushya wa siporo Richard Hughes – kandi bombi bakomeje gutsimbarara ku ihame ryo kugura ubwiza kuruta ubwinshi bw’abakinnyi.

Ariko biragaragara Liverpool bakeneye Zubimendi nk’amahitamo yabo yambere yo gushimangira umwanya wa hagati mu kibuga bakunze kwita [No 6] ndetse wanaabaye ahantu hagaragara hakenewe kunozwa mu mwaka w’imikino ushize.

Wataru Endo yasinyiye miliyoni 16.2 z’amayero mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize nyuma yuko iyi kipe ibuze Moises Caicedo na Romeo Lavia bagiye muri Chelsea kandi batakaje abarimo Jordan Henderson na Fabinho bari basanzwe bakina kuri uyu mwanya.

Endo yagize ibihe byiza kuri Anfield mu mwaka w’imikino ushize ariko uyu kapiteni wUbuyapani ubu afite imyaka 31, nyuma yo gutangira gusimburwa mumikino itatu ya gicuti yabanjirije shampiyona, birakwiye ko wavuga ko Slot atamwibonyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *