Watch Loading...
HomePolitics

Uganda : Abarwanashyaka 14 b’Ishyaka FDC batawe muri yombi na polisi

Polisi ya Uganda ejo yataye muri yombi abantu 14 batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo bari mu myigaragambyo berekeza kuri Ambasade ya Kenya. Bari bajyanywe no kwamagana icyemezo cy’icyo gihugu cyo gufata bagenzi babo ikabasubiza ubutegetsi bwa Uganda.

Abo bari bagiye muri Kenya mu mahugurwa nkuko byemezwa n’abababuranira. Batawe muri yombi bashyikirizwa ubutegetsi bwa Uganda bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ariko ababunganira barabihakana.

Inzego z’ubutegetsi bwa Kenya, taliki 23 z’ukwezi gushize zafashe abantu 36 b’ishyaka rya Forum for Democratic Change, FDC, ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ejo kuwa mbere, abandi barwanashyaka ba FDC bagera kuri 14, harimo abadepite babiri, batawe muri yombi baregwa gukora inama zitemewe n’amategeko nkuko byemejwe n’umuvugizi wa polisi muri Uganda, Patrick Onyango. Bose bahakanye ibyaha baregwa.

Bane muri bo barekuwe hatanzwe ingwate abandi baguma bafunze bategereje urubanza ruzaba kuri uyu wa gatatu.

Iri tabwa muri yombi ribaye mu gihe Kenya na Uganda mu byumweru bishize byahuye n’imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko rwamagana ibibazo by’ubuzima buhenze, ruswa n’inyerezwa ry’ibya rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *